Politiki

Abahawe inshingano nshya Bashimiye Perezida Kagame wabagiriye ikizere

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize abayobozi mu myanya itandukanye. Abahawe inshingano bashimiye Umukuru w’Igihugu wabahaye inshingano nshya.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, yagize Innocent Bagamba Muhizi Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Singapore.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Nishimiye kandi ntewe ishema n’icyizere mwangiriye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, cyo guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi muri Singapore.

Ndabashimiye byimazeyo, kandi nzakomeza gukorera igihugu cyanjye n’umwete, nshishikajwe no gukomeza guteza imbere umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi!”

Innocent B Muhizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA).

Aristarque Ngoga na we ni umwe mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi n’inama y’Abaminisitiri. Yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Ni umwanya yasimbuyeho Habinshuti Philippe wari ufite izo nshingano kuva ku wa 26 Mutarama 2022.

Yahimishiye Umukuru w’Igihugu. Ati: “Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere. Gushyira Igihugu imbere, kunoza imikorere n’imikoranire mutwibutsa iteka ndetse n’umurongo mwiza mwaduhaye, bizambera umusingi ukomeye wo kuzuza inshingano ntiganda.”

Hortense Mudenge wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC) ni umwe mu bagaragaje ko bishimiye inshingano nshya bahawe.

Yashimiye abo bakoranye mu gihe cy’imyaka 6 bikaba bigiye kumubera umusingi wo kuzuza inshingano nshya yahawe muri KIFC.