Abagore bafite ubumuga bwo kutabona bateye intambwe ariko hari n’imbogamizi
Abagore bafite ubumuga bwo kutabona baturutse mu mashyirahamwe 64 yo mu gihugu hose bagaragaje ko mu myaka 30 ishize hari intambwe ifatika bamaze gutera mu mibereho n’iterambere ryabo, ariko bemeza ko hakiri imbogamizi zikomeye zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kutitabwaho bihagije no kutagira amahirwe angana n’ay’abandi mu buyobozi.
Babigarutseho ku wa 21 Ukuboza 2025, mu ihuriro ry’abagore n’urubyiruko bafite ubumuga bwo kutabona ryabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cy’Abafite Ubumuga bwo kutabona (RUB: Training Centre) giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Afungura ku mugaragaro iri huriro, Dr. Mukarwego Betty, Perezida w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (Rwanda Union of the Blind – RUB), yavuze ko iri huriro ryabaye ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya mbere, rikaba ari umwanya wo kwisuzuma, kureba aho bavuye n’aho bageze no gushyiraho ingamba nshya ziganisha ku iterambere rirambye ry’umugore ufite ubumuga bwo kutabona.
Yagaragaje ko kuva RUB yatangira ibikorwa byayo, abagore n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona muri rusange barongerewe ubushobozi mu buryo bufatika, bituma bagira ijambo mu muryango no mu iterambere ry’igihugu.
Yashimiye Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku ruhare yagize mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, avuga ko bitandukanye n’ibihe byashize aho umugore, cyane cyane ufite ubumuga, yafatwaga nk’uwari ku ruhande.
Yagize ati:“Umugore yari umuntu uhezwa, byagera ku ufite ubumuga bikaba agahomamunwa. Nta burenganzira twagiraga bwo kwiga cyangwa gutanga ibitekerezo. Ubu dufite ijambo kandi turanashoboye.”
Yatanze urugero rwe bwite agaragaza ko afite **impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona, ndetse ko ubu ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi, agaragaza ko ubumuga atari imbogamizi ku bushobozi.

Abafite ubumuga bwo kutabona na bo barashoboye mu kubaka igihugu.
Mu kiganiro cyatanzwe na Donatha Uwitonze wo mu Nama y’Igihugu y’Abagore, yagarutse ku ruhare rw’iyi nama mu guteza imbere umugore, by’umwihariko umugore ufite ubumuga bwo kutabona.
Yasobanuye inshingano z’Inama y’Igihugu y’Abagore zirimo ubuvugizi, gufatanya n’izindi nzego no kumva ibibazo by’abagore bose nta vangura.
Yabibukije ko nabo ubwabo ari bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore, abasaba kudategereza ko abandi babakorera ubuvugizi, ahubwo bakazamura ijwi ryabo.
Yagize ati: “Iyo witeje imbere uba uteje imbere igihugu. Kera ikiranga umuntu utabona byari ugusabiriza, ariko uyu muco uri kugenda ucika kuko abagore bubakiwe ubushobozi.”
Yabasabye kwigirira icyizere no gutinyuka, agaragaza ko hari abagore benshi bafite ubumuga bwo kutabona bafite impamyabushobozi z’ikirenga, izindi mpamyabushobozi zitandukanye ndetse bari no mu myanya ikomeye y’ubuyobozi.
Nyuma y’ibiganiro, hatanzwe umwanya w’ibitekerezo n’ibyifuzo by’abagore bafite ubumuga bwo kutabona. Nagasanzwe Olive, wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri akarengane mu gihe cy’amatora y’inzego z’abagore.
Yasabye Inama y’Igihugu y’Abagore kubakorera ubuvugizi kugira ngo abagore bafite ubumuga bemererwe kwiyamamariza imyanya yose y’inzego z’abagore batagizwe icyiciro cyihariye cy’abafite ubumuga gusa.
Yagize ati:“Niyamamaje mu nzego z’abagore mbwirwa ko abagore bafite ubumuga bazitoreza mu cyiciro cyabo. Icyo gihe natahanye ipfunwe. Birakwiye ko iyi myumvire ihinduka.”
Donatha Uwitonze yashimangiye ko iki kibazo kizakurikiranwa binyuze mu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu, hagamijwe kwerekana ko umugore ufite ubumuga bwo kutabona afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu kwiyamamaza no kuyobora.
Ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Shafiga Murebwayire, wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba n’Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre ku rwego rw’igihugu, yasobanuriye abagore bafite ubumuga bwo kutabona ubwoko bw’ihohoterwa ribakorerwa, abibutsa ko ubumuga butagomba kuba impamvu yo guhishira ihohoterwa.
Yasabye RUB gutekereza ku buryo bwihuse kandi bworoshye bwo gufasha abanyamuryango bayo gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare.
Abagore benshi batanze ubuhamya bagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bafite ubumuga bwo kutabona rikunze gushingira ku kuba batabona, bigatuma abagizi ba nabi babakoresha nabi bazi ko bigora uwahohotewe kumenya uwabikoze cyangwa kubibimenyesha.

