Amakuru

Musanze: Abakuriye mu buhungiro bishimira ko batorera mu gihugu cyabo bagatora uwo bashatse

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu banyarwanda bavukijwe uburenganzira bwabo  guhera mu 1959  barashwiragijwe kuko ngo aho bajyaga bose bahigwaga n’ubutegetsi bwo mu Rwanda, bavuga ko bishimiye gutorera mu Rwanda rwabo kandi bagatora uwo bashatse nta nkoni ibari mu bitugu.

Aba banyarwanda bahizwe mu Rwanda kuva mu 1959 bazira uko bavutse mu gihe nta Ndi Umunyarwanda yari muri iki guhugu bakaza kwirukanwa mu gihugu bazira ko ari abatutsi, bishimra ko bafite igihugu kiza kitagendera ku moko nk’uko Umusaza Gasasira Samuel ufite imyaka 76, avuga ko amatora azi yizera ari ayo mu 2003, kuko ngo n’ubwo yatoreraga mu cyahoze ari ZAIRE kuri ubu kitwa Congo kKinshasa ngo batozwaga gutora mu byiciro by’amoko

Yagize ati: “Twe twari turi iyo mu bihugu bunyuranye kuko hsri n’aho umuntu yamaraga umwaka umwe, ariko twumvaga ko mu butegetsi bwa Habyalimana, umukandida yabaga ari umwe  na bwo umuntu agatora bamuhagaze hejuru , muri Zaire (Kongo Kinshasa ) ho twagombaga gutora dukurikije amoko na bwo ugatora uwo bakubwiye, ntabwo rero tukiri kuri iyo ngoyi ntira uwo nshatse kandi umunyarwanda wa Kanyarwanda atari Perezida Kanyamahanga”.

Gasasira yishimira ko yageze mu Rwanda akitorera abayobozi ashaka(fot rwandayacu.com)

Nyirandegeya Winifilida na we avuga ko yakuriye mu buhungiro akaba afite imuaka 66 y’amavuko, avuga ko nta cyiza nko gutorera mu gihugu cyawe

Yagize ati: “Ubu mu Rwanda nta gahunda yo gutorera mu gatsiko ugendeye ku moko n’akarere, twabayeho mu buzima bubi twitwa impunzi nta burenganzira tugira muri ibyo bihugu, ariko igihe cyagera tugasabwa amajwi, njye ku myaka yanjye ni yo nakwitaba Imana naba nguye mu gihugu cyanjye kandi nitoreraga Perezida uzanyobora mu gihugu cyanjye”.

Winifilida ashima imiyoborere myiza idaheza (foto Rwandayacu.com).

Kuba hari abishimira ko bitorera umukuru w’igihugu mu Rwanda mu buryo busesuye bishimangirwa n’abandi bantu bageze mu zabukuru bakuriye mu Rwanda nk’uko Umukecuru Nyiransabimana Mariam  wo mu murenge wa Cyuve bigaragara ko yavutse mu 1935, we avuga ko kuri we amenye amatora y’ukuri guhera nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ubu ni bwo turi mu Rwanda nyarwo  aho um untu yisanzuye njye navutse ku ngoma ya cyami, kugeza ubwo bahambirije ikitwa umututsi arangazwa, abasigaye mu gihugu bose natwe twakoraga icyo bita ingirwamatora, nta ruhare twayagiragamo, yemwe hari n’ubwo batugeragaho nimugoroba tugasinya bakatubwira ngo ntituzirirwe tuza ku matora, ubu rero ni bwo navuga ko u Rwanda aribwo rugize Demukarasi”.

Mariam w’imyaka 89 yishimira ko ashaje afite ibyishimo mu kwitorera abayobozi (foto rwandayacu.com)

Uyu mukecuru akomeza avuga ko kuri we ageze mu zabukuru ariko ngo ni yo yapfa azagenda avuga ko igihugu kimeze neza

Yagize ati: “Natoye Perezida Kayibanda ndetse na Habyalimana, ariko nta mutuzo byaduhaye kuko buri mwaka hapfaga abanyarwanda, abandi bakangazwa nyuma y’amatora, njye nsigaje iminsi mike yo kubaho  ku isi no  u Rwanda kuko ndashaje ariko nzasiga u Rwanda ruri mu bumwe nzabwira Imana ngo yarakoze kuko abuzukuru bacu bafite igihugu cyiza”.

Kuba u Rwanda rukora amatora mu bwisanzure nanone bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Jean Claude, na we uvuga amaze gutora inshuro zigera kuri kuri 4 mu buzima bwe.

Yagize ati: “Njye ntabwo nakuwira ngo nzi abayobozi benshi kuko najijutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko amatora ngo ntabwo yari ashingiye ku burenganzira n’inyungu z’umuturage, kuko bashingiraga ku nyungu z’umuyobozi bagendeye ku moko n’uturere, ubu rero nshima ko buri munyarwanda atora mu bwisanzure, amatora mu Rwanda ni gahuzabanyarwanda”.

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe cyo kwiyamamaza buri mukandida yiyamamazaga ashingiye ku bwoko bwe ndetse n’akarere, ibi bintu akaba aribyo byatumye haba Jenoside yakorewe abatutsi, akaba asaba ko n’ubwo batari bamenya ibiva mu matora ariko uratorwa wese bamushyigikire , bazirikana ko ubumwe bw’abanyarwanda aribwo buzubaka igihugu cy’u Rwanda.

Akarere ka Musanze gafite ahantu 72, n’abaturage basaga ibuhumbi Magana abiri bitabirira amatora.