Bugesera: Polisi yafashe abagabo babiri barimokwiba amabuye y’agaciro mu kirombe
Yanditswe na Rwandayacu.com
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku wa 2 Mutarama yafashe abitwa Nduwayezu Valens w’imyaka 35 na Urimubenshi Jean Bosco w’imyaka 33 , bo mu Karere ka Bugesera bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw ‘amabuye y’agaciro bitemewe. Bafatiwe mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugunga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu cyuho barimo kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe,bafashwe bafite ikiro kimwe cy’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.
Yagize ati” Abashinzwe umutekano muri kiriya kirombe baduhaye amakuru ahagana saa tanu z’amanywa bavuga ko hari abantu barimo kwiba amabuye y’agaciro. Polisi yahise itabara babiri bahita bafatwa bafatanwa amabuye y’agaciro ikiro kimwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abashinzwe umutekano batanze amakuru, abasaba gukomeza kujya batanga amakuru ku bandi bantu bakora ibyaha bitandukanye.”
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ntarama kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.