Rubavu:Abatuye Umudugudu wa Karambi bashimiwe uruhare rwabo biyemeje mu kugera ku byo bakeneye

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Mu gikorwa cy’ikusanyabitekezo bizashingirwaho mu gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2021-2022 cyatangirijwe mu Mudugudu wa Karambi abaturage bashimiye ibitekerezo bitandukanye batanze ndetse by’umwihariko uruhare  biyemeje kuzagira mu kubishyira mu bikorwa binyuze mu gutegura Imiganda aho bishoboka.

Bimwe mu bitekerezo abatuye muri uyu Mudugudu batanze harimo kurushaho kugezwaho amazi ndetse n’amashanyarazi,imihanda, ivuriro, irerero ndetse n’ishuri ry’imyuga bagaragaza ko uruhare rwabo mu kubigeraho ari ukwitabira Imiganda.

Abaturage ni bo bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa mu iterambere

Nyirabadepite Annonciata yagize ati:” Turifuza ko umwaka utaha twagezwaho amazi meza kugira turusheho kwimakaza isuku mu ngo zacu ndetse tukagira n’irerero kugira ngo abana bacu bajye babona aho bigira. Muri ibi bikorwa natwe tuzakora imiganda aho bishoboka hose kugira ngo bigerweho tubigizemo uruhare.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda  Ingabire Marie Immaculee yashimiye ibitekerezo byatanzwe ndetse by’umwihariko uburyo abaturage biyemeje kuzagira uruhare mu kugera kubyo bifuza.

Yagize ati: Nagiraga ngo njyewe mbanze mbashimire ku bitekerezo byiza mwatanze, ariko hari ikintu nakunze cyane aho mwasabaga inyubako mukongeraho muti uruhare rwacu rurahari kuko dufite amaboko. Icyo ni ikintu kiza. Twese Abanyarwanda nitubyumva gutyo buri wese akajya atanga icyo afite tugafatanya na Leta, iterambere ryihuse tuzarigeraho kandi vuba cyane.”

Yongeyeho ko iyo uhora usaba ntacyo utanga ibyo kuguha bigeraho bigashira ariko waba umwunganira ibyo kuguha bigahoraho.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba  nawe yashimiye ibitekerezo byatanzwe n’abaturage b’Umudugudu wa Karambi ndetse n’uko bagaragaje uruhare bazagira mu kubigeraho abibutsa ko ibyubakwa bigomba gushingira kugusigasira ibyagezweho anashimangira ko umuvuduko mu iterambere ushingira ku igenamigambi rinoze.

Yagize ati:” Turabashimira ibitekerezo byiza mwatanze ndetse n’uburyo mwitabiriye iki gikorwa, binagaragaza ko kubishyira mu bikorwa bizashoboka. Uruhare rwanyu mu kubishyira mu bikorwa ruzakomeza. Hari umumama wabivuze ati “amaboko turayafite tuzayashiramo.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavunawe yishimira ibitekerezo by’iterambere bitangwa n’abaturage

Yasabye abaturage gushimira Imiyoborere myiza kuko ari yo yatanze uburenganzira ndetse n’urubuga rwo kuba abaturage bicarana bakihitiramo ibyo bakeneye bigomba kubakorerwa ndetse n’uruhare.

Ibitekerezo byatanzwe mu myaka ishize mu bikorwa nk’ibi byagiye byinjizwa mu igenamigambi ku kigero cya 59% mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2019-2020 ndetse no kuri 68,18 % muri uyu mwaka wa 2020-2021.

 1,053 total views,  4 views today