Nyabihu:imvura idasanzwwe yangije ibintu ihitana n’abantu muri Shyira

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, Intara y’ibirengerazuba, bavuga imvura idasanzwe yo muri  Mata na Gicurasi  2020, yabangirije imitungo ikabatwara n’abantu, ibintu byabasize mu kaga ndetse n’inzara.Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko buzakomeza gufasha aba baturage.

Musabyimana Devote ni umwe mu baturage bahuye n’ibiza, akaba yaragendesheje inzu , amatungo,urutoki ndetse n’abana, avuga ko iriya mvura itigeze iboneka muri kariya karere.

Yagize ati: “ Twagiye kuryama rwose tubona ijoro rimeze neza kuko nta mvura yahindutse, tumaze kugera ku buriri ndibuka twari twicuye rimwe, numva inkuba zirakubise, imvura ihondaguye ku mabati , ngera ubwo numva igice abana bararagamo kiraguye ngiyue kureba igikuta nanjye kirangota , ubwo nagiue kureba nsanga abana imvura yabamanukanye, ubu singira aho mba, uretse kuba kuri ubu ducumbikiw mu mashuri, ntabyo kurya no kwambara, mbese tubayeho nabi, mfite imyaka 47, ariko ntabwi nigeze mbona imvura nk’iyi, nifuza ko Leta yadufasha”.

Kubwimana Elic we avuga ko ngo kubera imiterere y’imisozi yo muri Nyabihu, imvura nk’iriya itari gusiga idakoze ibara.

Yagize ati: “ Imvura nk’iyi ntabwo nigeze nyibona muri kano karere kacu, ariko kubera ko abaturage twiyongereye, imisozi yacu nayo ikaba ihanamye, biroroshye kugitra ngo iyi imvura itware abantu benshi, ibintu rwose byarahundutse, ibitare byaramanutse, amazu ajya munsi yabyo abantu n’amatungo byose byashiriye mu mugezi wa Vunga, mbese twebwe navuga ko twahuye n’imperuka, twe ntacyodushoboye uretse Imana n’abayobozi bacu kuko twasigaye iheruheru”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu,Mukandayisenga Antonette, yabwiye Rwandayacu.com, ko bakomeje igikorwa cy’ubutabazi kugira ngo aba baturage bakomeze.

Yagize: “ Turimo gukora n’izindi nzego bireba zirimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ngo bafashwe kugobokwa vuba , cyane nk’ibikoresho by’ibanze kugira ngo babashe kuba babikoresha muri ibi bihe bibakomereye, ikindi ni uko turimo gukorana na Minisiteri y’ingabo kugira ngo turebe uburyo hasanwa ibiraro harimo icya Nyamutera cyasenywe n’imvura idasanzwe na cyo cyahagaritse ubuhahirane kugira ngo n’inkunga ibe yabageraho vuba”.

Muri uyu murenge wa Shyira Ibiza byahitanye abantu 12, indi miryango igera kuri531 yo amazu yabo yarasenyutse burundu, abandi nabo bibera mu manegeka.

Ikigo cy’amashuri cya Vunga kuri ubu gicumbikiye imiryango 119, aho nay o ivuga ko irimo kwisuganya kugirango irebe ko izongera kubaho mu buzima busanzwe.

 379 total views,  2 views today