Nyabihu: Umusore Bigirinka yiyemeje gutoza urubyiruko umuco Nyarwanda ashinga ikigo Cultural Heritage Consultancy Ltd
Yanditswe Ngaboyabahizi Protais
Bigirinka Gasasira Innocent ni umwe mu rubyiruko wiyemeje guteza imbere umuco n’umurage mu muryango Nyarwanda cyane cyane murubyiruko , avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi ku muco n’amateka ndetse no gusura ahantu hatandukanye habumbatiye umuco n’amateka y’u Rwanda, ngo yahise mo gutanga umusanzu we abinyujije mu kigo yashinze cyitwa Cultural Heritage Cunsultany Ltd kigamije guteza imbere umuco n’umurage mu muryango nyarwanda cyane cyane mu rubyiruko muri gahunda yokurufasha kumenya umuco n’umurage w’amateka ari nako arufasha gukuza impano zabo kugira ngo bizabagirire akamaro mu bihe biri imbere .
Bigirinka mu gukangurira urubyiruko kwimakaza umuco no kuzamura impano zabo abinyuza mu mikino inyuranye (foto Ngaboyabahizi Protais)
Yagize ati”Nyuma yo gukora ubushakashatsi ,u muco n’amateka by’u Rwanda nasanze urubyiruko rwifashije amateka n’umuco rwakwiteza imbere, nko gukora ibihangano nyarwanda bigendeye ku mico byatuma biteza imbere, ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’ahantu nyaburanga , urubyiruko rwacu rubishyizemo umwete mbona koko na Gahunda ya Ndumunyarwanda, yimakazwa, ikindi ni uko hari bimwe mu bigenda byibagirana mu mu muco Nyarwanda, no kuvugira inka, amahamba, ndetse nza zimwe mu ndangagaciro za kirazira n’umuco Nyarwanda hari aho usanga bigenda bidohoka”.
Bigirinka yongera ho ko kugeza ubu hari abantu bake biga ndetse bashaka kwigisha umuco Nyarwanda.
Yagize ati” Kugeza ubu umuco Nyarwanda ukwiye kwimakazwa binyuze mu bigo byigisha umuco n’indangagaciro za kirazira n’umuco Nyarwanda, kugira ngo urubyiruko rero rubashe kumva umuco tugenda tubinyuza mu gukuza impano zabo, ari nabwo tugenda duhuriza hamwe urubyiruko mu mirimo inyuranye, ndifuza rero inkunga ya buri wese, ariko cyane cyane ibitekerezo”.
Ibere rya Bigogwe hamwe mu hantu Nyaburanga Bigirinka azitaho, mu kubungabunga ahantu nyaburanga
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu bavuga ko kuba hari umwe mu rubyiruko wiyemeje gushing ikigo gitoza urubyiruko umuco n’amateka ; bizafasha urubyiruko gucengerwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda ibintu bizatuma bamwe bishoraga mu bikorwaa bibi no mu zindi ngeso mbi zishobora kubangamira ejo habo hazaza, bihinduka
Umwe mu babyeyi Twizerimana Theoneste Yagize ati “Twishimiye ko hagiye kujyaho ikigo kigiye kujya gihwitura urubyiruko rwacu ku bijyanye n’umuco ndetse no kuzamura impano zabo, umuco rwose mu mashuri urigishwa, ariko niba koko hagiye kubaho ikigo kigisha umuco Nyarwanda n’indangagaciro , cyane ko kizajya gikurikirana urubyiruko, ndetse kizajya kigaragaza neza ibimenyetso by’amateka , ahantu nyaburanga n’ibindi, kutamenya umunco nyarwanda n’indangagaciro ni kimwe mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi aho baba indaya n’ibyomanzi ndetse n’abasinzi, twebwe ababyeyi natwe twiyemeje kuzajya tuboherereza abana”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe bwana Gahutu Tebuka Jean Paul avuga ko n’ubwo Leta ikora ibishoboka byose kugirango abana n’urubyiruko batozwe umuco n’indangagaciro , ariko kandi ngo ababyeyi barakangurirwa gukomeza kugira uruhare rufatika mu kwita ku burere bw’abana babo kuko ngo ubumenyi n’uburere abana bahabwa mu mashuri biza byuzuriza ibyo bavomye mu miryango
Yagize ati”Kwigisha urubyiruko umuco Nyarwanda n’indangaciro za kirazira mu Rwanda ni imwe mu bizashimangira gahunda nziza ya Ndumunyarwanda, kuba rero hari umufatanyabikorwa Cultural Heritage Cunsultany Ltd , ikintu k’ingenzi kuko umwana azakura akunda igihugu cye kandi yubaha buri wese, mbese azaba umunyarwanda ufite ikinyabupfura, uruhare rwacu n’ubuyobozi tubuijeje ubufatanye, nkaba kandi nsaba ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo no kubatoxa indangagaciro n’umuco Nyarwanda, kuko aba bana ni bo b’ejo hazaza h’u Rwanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bigogwe Gahutu asaba urubyiruko kugira umuco Nyarwanda(Foto Ngaboyabahizi Protais).
Binyuze mu bikorwa byateguwe n’ikigo kigamije guteza imbere umuco n’amateka mu rubyiruko ngo bizarufasha no gukuza impano zabo zitandukanye zirimo izishingiye ku mikino n’imyidagaduro ubuhanzi n’ibindi ;ibi byose ngo bikazakorwa hagamijwe gufasha urubyiruko gukomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda bityo bibarinde kwiyandarika no kwishora mu ngesombi cyangwa se ibindi bikorwa bibi byabangamira umuryango nyarwanda ndetse n’ahazaza h’urubyiruko.
3,628 total views, 2 views today