Ngororero:Umuhanzi Nsengimana Justin, hari abo yifuza ko bazatorwa ariko akagira n’ibyo abasaba

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Ubwo komisiyo yamatora yatangazaga lisiti y’abakandida bamerewe kwiyamamaza mubajyanama rusange bazatorwamo njyanama ya karere ka Ngororero,Umuhanzi Nsengimana akaba n’imboni y’akarere ka Ngororero na we yagize abo yifuza ko bazatorwa , ariko abasaba kugira ibyo bazuza mu nshingano zabo.

Ubwo tariki 7/11/2021 abiyamamaza baribatangiye kwiyamamaza n’ubwo abantu benshi bagaragaje abo bifuzako inteko itora yazabatora muri abo harimo Umuhanzi Nsengimana Justin usanzwe arumuturage wa karere ka Ngororero. Aho kurukuta rwe rwa Instagram yashizeho amafoto ya bakandida yifuza ko batorwa,harimo abaribasanzwe muri komitenyobozi ya ko karere muri manda ishize;harimo Ndayambaje Godfrey ,Mukunduhirwe Benjaminena Uwihoreye Patrick.

Uyumuhanzi ariko mu kiganiro yagiranye na Rwandayacu.com yagize ibyo asaba Komite Nyobozi izatorwa kugira ngo bazakomeze kugeza abaturage mu iterambere.

Yagize ati “ Umuyobozi uzatorwa azajye asura imirenge yabaye iya nyuma mu mihigo, akwiye kumva ko na Gitifu burya w’akagari nawe akwiye itike imukura n’imusubiza aho aba yavuye, cyane ko aka karere ka Ngororero kagizwe n’imisozi miremire, akwiye guha ingufu ba Mudugudu n’abakuru b’imidugudu ndetse agafasha nab a Mugudu kubona ibiro byo gukoreramo kugira ngo umuturage ajye amushakira ahantu hazwi”.

 

Uyu muhanzi Nsengimana Justin, akomeza asaba uzatorerwa kuyobora Ngororero , azajye asura nibura buri murenge inshuro 2 mu gihembwe, kandi agashishikariza abaturage kwishakamo ibisubizo bibumbira mu mashyirahamwe, atanga urugero hari hamwe na hamwe abaturagebagiye bishyira hamwe bakubaka ibiro by’utugari, asaba kandi bitazongera kuba ko akagari kabura umukozi igihe kirekire, asaba abayobozi gukomeza guhangana n’itekinika rikunze kuboneka hamwe na hamwe muri Ngororero.

Umuhanzi Nsengimana Justin, yakunze kumenyekana mu ndirimbo zo kwibuka , abatutsi bazize Jenoside  yabakorerwe  mu 1994.

 

Umuhanzi Nsengimana Justin

 1,782 total views,  2 views today