Ngororero:Hari ikinyobwa gishya kitwa ” Akaruhura” ingenzi mu buzima
Yanditswe na Rwandayacu.com
Abaturage bo mu murenge wa Kabaya, akarere ka Ngororero bavuga ko bishimiye ibikorwa by’uruganda rwitwa Twese Turyoherwe LTD, bavuga ko igihe cy’amezi atatu rumaze rufunguye imiryango rwabazaniye ikinyobwa kiza, gikozwe muri tangawizi romantime n’ubuki n’ibindi, ikindi rukaba rwarabahaye imirimo.
Uru ruganda rukora ikinyobwa kitwa Akaruhura, bamwe mu baturage bahawemo imirimo bavuga ko bungutse ikinyobwa n’akazi
Niyonsaba Fabien ni uwo mu murenge wa Kabaya, akagari ka Kabaya, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yatangiye akazi muri Twese Turyoherwe LTD, ariko ngo amaze kwiteza imbere, ikindi ngo bahabwa ubwinshingizi mu kwivuza na Ejo heza
Yagize ati: “Ubu ubwo ndeba ngo ndapfundikira amacupa narangije amashuri 6 yisumbuye , nari narabuze akazi, ariko uru ruganda aho rwaziye nahise mpabwamo akazi, twese uko utureba dukora hano turi urubyiruko twari abashomere, ariko ubu turakora, nkanjye maze kwigurira intama ebyiri kandi mpamaze ukwezi kumwe, ndateganya gukomeza kaminuza kandi nibigenda neza amafaranga y’ishuri nzayakura hano, rwose uru ruganda rugiye kurwanya ubushomeri cyane”.
Abasoe n’inkumi bose bahabwa akazi mu ruganda rukora Akaruhura (foto rwandayacu.com)
Kuba uru ruganda rutanga akazi ariko nanone ngo rwazanye n’ikinyobwa k’ingirakamaro nk’uko Habimana Umusore rwandayacu.com yasanze muri gare ya Kabaya yabitangaje
Yagize ati: “ Ubundi twajyaga tubura ikinyobwa cyadufasha gushira inyota kandi kikagira ingaruka nziza mu gifu twanywaga mukaru, fanta se ariko aho uru ruganda rwitwa Twese Turyoherwe LTD, rugereye hano usanga buri wese yinywera ibinyobwa byarwo, hano hose binywera Akaruhura kuko kamara inyota, ntabwo naryama ntakanyoye, ahubwo twifuza ko bakongera ubwinshi b’Akaruhura mu bwinshi kuko ubwiza bwo ni ntagereranywa”
Abakora muri Twese Turyoherwe LTD bavuga ko bakuramo amafaranga abatunze(foto rwandayacu.com)
Muhire Jean d’Amour Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu ruganda rwa Twese Turyoherwe LTD, avuga ko bajya gutekereza gushinga ruriya ruganda bari bagamije kwiteza imbere bihangira umurimo ndetse banawuha abandi.
Yagize ati: “ Uru ruganda rwafunguye imiryango hashize amezi atatu, twatangiranye abakozi basaga 30, kandi bose bavuka muri kano gace, tugamije kongerera agaciro bimwe mu bihingwa biboneka hano, iki kinyobwa gikozwe muri tangawizi , ntabwo gisembuye bimwe mu bikoresho tubigurira hano, kigizwe n’isukari , umwenya, tangangawizi , romantime n’ibindi, tugamije rero guteza imbere aka karere kacu”.
Muhire Jean d’Amour Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu ruganda rwa Twese Turyoherwe LTD(foto rwandayacu.com).
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu minsi mike bamaze bakora basanga iki kinyobwa gikunzwe kandi nta ngaruka mu buzima kuko kiruhura umubiri,
Yagize ati: “Twatangiriye ku mutobe, ariko mu minsi iri imbere turateganya gukora divayi bitewe n’ubushakashatsi tugenda dukora ku bakunzi banyu bacu”
Akaruhura kuri ubu kaboneka mu karere ka Ngororero, Ramba, Rubavu, za Busasamana , Rutsiro , Muhanga na Kigali biteganijwe ko bazakorera muri Nyabugogo na Kicukiro
Uwakenera kubona akaruhura yahamagara kuri telefone ngendanwa 0788901715, iki kinyobwa kikamusesekaraho.
9,617 total views, 2 views today