Musanze:Urubyiruko rwishimira  gahunda yatekerejwe na Leta yo gushyingura inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rusanga gushyingura inyandiko zo mu gihe cy’inkiko Gacaca , ari bumwe mu buryo gukumira Jenoside, ndetse no kubika amateka yaranze ibihe bibi bya  mbere  no mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwo muri Musanze, bamwe bavuga ko bo bayumva  mu binyamakuru, abandi bakayibarirwa n’ababyeyi babo gusa, ibintu ngo bituma badasobanukirwa neza ibyo bikorwa bibi byaranze bamwe banyarwanda bari babuze umutima wa kimuntu.Ikindi ngo ni uko ziriya nyandiko zizaza zishimangira amakuru atangwa n’inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Zimwe mu nzibutso i Musanze  ni zozituma urubyiruko rumenya amateka ya Jenoside yakorerwe abatutsi (foto Ngaboyabahizi Protais).

Mukamana Josephine wo mu murenge wa Kinigi yagize ati “ Njyewe navutse mu 1998, urumva natangiye kujijuka mu nko muri za 2009, buri mwaka twibuka Jenoside yakorerwe abatutsi mu Rwanda  mu 1994, nkumva indirimbo n’amakuru ariko ku rundi ruhande nkumva ikintu bita inikiko gacaca, njyewe ntabwo zabaye mpari , mfite amatsiko rero yo kumenya ibyakorerwagamo, nkaba mbishingira ko numvise ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kubika ibimenyetso byagaragajwe ndetse n’imanza uburyo zakemuwe muri Gacaca, ibi rero umunsi twagiye kubishaka yenda dukora ubushakashatsi bizadufasha, kandi kiriys ni ikimenyetso ko tugomba kuzabana neza nk’abanyarwanda mu minsi iri imbere kubera amateka mabi twanyuzemo”.

Mukamana avuga ko kubika inyandiko zo mu nkiko Gacaca ari ukubika amateka yaranze abanyarwanda mu bihe bya Jenoside yakorerwaga abatutsi ju 1994 (foto Ngaboyabahizi P).

Ntabwo ari urubyiruko gusa ariko nanone rwishimira ko inyandiko n’ibimenyetso byagaragaye mu bihe by’inkiko Gacaca bibungwabungwa ; kuko kuri ubu hari n’abakuze babyishimira nk’uko  Habamenshi Jean de Dieu abivuga.

Aragira ati “Ingengabitekerezo Jenoside; yigishijwe imyaka myinshi bamwe mu bayobozi n’ababyeyi babyigisha  abana babo ndetse no mu mashuri birogera ; tuza kugira amahirwe haza Leta nziza irwanya yakorerwaga abatutsi mu 1994, irayitsinda , nk’uko ibyo byose rero byamaze imyaka myinshi mu mitwe ya bamwe mu banyarwanda bagamije ikibi twishimira ko Leta y’ubumwe igenda ikusanya ibikoresho byakoreshejwe muriJenoside 1994, ndetse by’akarusho ikaba yaratekereje no gukusanya amakuru yose yatanzwe mu gihe k’inkiko Gacaca, iki ni igikorwa twishimira kizasigira umurage mwiza abana bacu kandi bazigiraho ko abanyarwanda bazi kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo, ibi kandi nanone bishimangirwa n’inzibutso zigenda zubakwa hirya no hino mu Rwanda , ndetse no hanze mu bindi bihugu byo kw’isi”.

Umusaza Habamenshi yishimira ko urubyiruko ruzajya rubona aho rukura inyandiko zivuga kuri Gacaca (foto Ngaboyabahizi P)

Kuri iyi ngingo ariko hari ikizere kinini ko ibi bizatanga umusaruro k’u Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu karere nko mu burasirazuba, kuko mu biganiro byateguwe na Komisiyo y’igihugu ya UNESCO, byabaye ku wa 7 Nzeri 2021, aha byatanze umurongo ufatika kuko kubika ziriya nyandiko ari bumwe mu buryo bwo kubungabunga nanone zimwe mu nyandiko z’isi.

Ambasaderi Masozera Robert, akaba Umuyobozi wa RCHA, avuga ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo  nyandiko zibungwabungwe

Aragira ati “Hari amapaji agera kuri miliyoni 48,zo mu manza za Gacaca, zigomba kubikwa mu buryo bwiza kandi ku rutonde rwazo, ibi bikaba bigenzurwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, (CNLG) ibintu ubona bigenda neza”

Prof Masozera Robert nawe yishimira intera u Rwanda rugezeho mu kubika inyandiko z’imanza Gacaca (Foto Ububiko).

Ibihugu byari byitabiriye ibiganiro byateguwe na Komisiyo y’igihugu ya UNESCO mu Rwanda, ni Kenya, Uganda, ibirwa bya Seychelles, Madagascar,ndetse n’u Rwanda, aba bose bashyigikiye ko umutungo kamere ushingiye ku nyandiko ikwiye kubungwabungwa, ikindi kandi bifuza iyi nama yajya ikorwa mu buryo buhoraho ku gihe runaka.

 859 total views,  2 views today