Musanze:U Rwanda rwashimiwe ikoranabuhanga rukoresha mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ibihugu byitabiriye inama mpuzamahanga ku bijyanye n’ibidukikije, bishimiye ikoranabuhanga u Rwanda rukoresha mu ku bibungabunga.Abitabiriye inama ya 7 y’ihuriro ry’Afurika ryita ku buryo umuntu abanye n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko mu byanya bikomye (AFRIMAB), barashima uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho n’U Rwanda bufasha mu gukusanya no kubika amakuru ku rusobe   rw’ibinyabuzima .

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, ni sisitemu iboneka kuri murandasi. Mapendo MINDJE umwarimu muri kaminiza y’U Rwanda akaba ahagarariye n’itsinda  ry’abashakashatsi rishinzwe gukusanya amakuru ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda

Yagize ati: “Mu  myaka itatu  ishizeubu buryo bw’ikoranabuhanga  bumaze butangiye gukoreshwa hamaze gukusanywa amakuru y’ibinyabuzima ahantu hagera ku bihumbi 135, kandi dukomeje gukusanya amakuru muri ubu buryo kugira ngo akoreshwe icyo yifuzwaho mu Rwand”.

Impuguke  mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije zaturutse mu bihugu bigera kuri 25 biri mu ihuriro ry’ibihugu bya Afurika ryita ku buryo umuntu abanye n’ibyanya bikomenye (AFRIMAB), zari zigiye kumara icyumweru mu karere ka Musanze mu nama yiga ku buryo bwo gusubiza urusobe rw’ibinyabuzima uko rwahoze. Abayitabiriye bashimye imikorere y’ubu buryo bw’ikoranabuhanga, nk’uko Marlene Chikuni wo mu gihugu cya Malawi yabitangarije www.rwandayacu.com

Yagize ati: “ Ndatekereza ko ubu buryo ari ingenzi cyane, iyo urebye neza usanga abantu benshi baza gusura u Rwanda baba bakurikiye ubwiza nyaburanga harimo n’ingagi, ni umusaruro w’imbaraga nyinshi igihugu cyashyize mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ibi bintu ni ingenzi ku mibereho y’ubuzima bwiza bwa Muntu kuko iyo ibidukikije bibayeho neza na Muntu ubwe aba abayeho neza kuko ahumeka umwuka mwiza,mbese akagira imibereho myiza, ikindi nasanze mu Rwanda ni isuku hose nay o ni intamwe mu kubungabunga ibidukikije kuko nasanze rwose iki gihugu kitwararika mu kwangiza ibidukikije kimwe no guta imyanda ahabonetse hose, byagera kuri plasitike byo bikaba akanyuzo, nta kintu cya plasitike wapfa kubona aho ariho hose”

Marlene Chikuni wo mu gihugu cya Malawi(foto rwandayacu.com)

Dominique Mvunabandi, umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi,  ikoranabuhanga no guhunda udushya muri komisiyo y’igihugu ikorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, umuco n’itumanaho (UNESCO) avuga ko iri koranabuhanga rifasha inzego zifata ibyemezo mu kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Iyo ubu bushakashatsi tuvuge bukozwe nko mu byanya bikomye bukagaragaza ubwoko bw’inyamaswa buhari, ubwoko bw’inyamaswa buhari , hakamenyekana ibiri gukendera ibyo ari byo , hakamenyekana ibikenewe kubungwabungwa mu buryo budasanzwe ni ibihe, bigakusanyirizwa hamwe, bishyikirizwa abo mu nzego  zibishinzwe  kandi bafata ibyemezo babigenderaho bashaka ibisubizo muri iyi gahunda yo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima”

Dominique Mvunabandi, umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi,  ikoranabuhanga no guhunda udushya muri komisiyo y’igihugu ikorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, umuco n’itumanaho (UNESCO)(foto rwandayacu.com).

Imibare igaragazwa n’iyi n’ubu buryo  iboneka ku rubuga rwa kaminuza y’U Rwanda, yerekana ko mu Rwanda inyoni ziza imbere mu kwitabwaho, zigakurikirwa n’inyamabere zirimo ingangi. Gusa inerekana ko hari ibindi binyabuzima bigenda bikendera birimo ubwoko butandukanye bw’ibikeri n’ibindi.

 627 total views,  2 views today