Musanze:Ingengo y’imari yubatse ikibuga cya Basketball ntabwo nyizi neza.Gitifu Bagirishya.
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe akarere ka Musanze kiganjemo abakunzi ba siporo zitandukanye benshi hubatswe ibibuga by’imyidagaduro hirya no hino muri aka karere,ikibuga cy’umupira w’intoki cya Musanze cyo kuri ubu kirimo guterwa ibiremu kitaramara kabiri, ibintu akarere ka Musanze kita gusana.
Ubwo Umunyamakuru wa Rwandayacu.com yageraga muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze aho barimo gusana ikibuga k’imikino y’intoki (Basketball ) kikaba kimaze umwaka umwe cy’ubatswe , yifuje kumenya impamvu yatumye basana iki kibuga hakiri kare yaganiriye na rwiyemezamirimo wubatse iki kibuga;maze avuga ko kuri we kiriya kibuga cyagereranywa n’umurwayi.
Yagize ati: “ ni byo iki kibuga turimo kugisubiramo nkuko n’umurwayi umuvura ;uyu munsi ejo akongera kurwara,ibi rero nabisabwe n’akarere, kukjo ubuyobozi bwa karere ntibwagombaga gufata umushinga ngo buwujugunye bufite inshingano yo gukurikirana imitungo y’akarere; ikindi kandi ubushobozi nahawe nibwo nakoresheje n’ubwo nirengagije ingufu nahatakarije, ibindi bijyanye n’ibikoresho byo kubaka iki kibuga mwabibaza akarere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Bagirishya Claver maze we avuga ko ngo n’ubwo kiriya kibuga kimeze kuriya kikaba kirimo gusanwa kitamaze kabiri nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa atazi neza cyangwa ngo yibuke ingengo y’imari kizagendaho cyangwa cyatanzweho.
Yagize ati: “ Ingengo y’imari yubatse ikibuga cya Basketball ntabwo nyizi neza cyagwa ngo nyibuke mwazampa umwanya nkabanza nkashakisha mu mpapuro, kuko ibi ntabyo nzi neza ni ukuri”.
Abahanga mu mukino wa Basketball bavuga ko byibuze ikibuga cyubatse neza kigomba kumara hagati y’imaka 5 ni 10 ;ikibuga cya Basketball cyubatse muri Stade Ubworoherane kikaba cyarubatswe umwaka wa 2019, haribazwa niba noneho ibigiye gukorwa kuri iki kibuga bizaba bikomeye cyane kurusha uburyo mbere bigaragara ko cyari cyarasondetswe.
580 total views, 4 views today