Musanze:Hateraniye  inama mpuzamahanga  ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Iyi nama ihuje impuguke mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije izamara iminsi 5, izi mpuguke zikaba zitirutse mu bihugu binyuranye byo ku migabane y’isi, ikaba ibaye ku nshuro ya 7 ku rwego mpuzamahanga yo kumenya neza uburyo umuntu agomba kubana n’ibyanya bikomye muri Afurika iyi nama ikaba ifite insanganyamatsiko yo kongera gusubiza urusobe rw’ibinyabuzuma uko rwahoze mbere hagendewe mu kubuka iterambere rirambye  riganisha  mu kerekezo cya 2030.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO , ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi , ubumenyi , itumanaho n’umuco , Albert Mutesa  yagize ati: “  Iyi nama ibereye mu Rwanda bishingiye cyane cyane ku ntambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ikaba iteraniyemo abaturuka mu bihugu bigera kuri 25,biri mu ihuriro  ry’ibihugu Nyafurika bigamije kubungabunga ibyanya bikomye  kandi twitezemo umusaruro kuko ngira ngo mwabonye ko harimo impuguke nyishi ku bijyanye n’imibereho y’urusobe rw’ibinyabuzima, aha rero nkaba mbinera ho gusaba abaturage gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuxzima kimwe n’ibyanya bikomye”.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO mu Rwanda Albert Mutesa (foto Rwandayacu.com)

Kuba iyi nama yitezweho byinshi kandi bishimangirwa n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri ishinzwe ku bungabunga ibidukikije , ushinzwe ihindagurika ry’ibihe Beatrice Kiza.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kwibukiranya ko kubungabunga ubuzima bw’ibinyabuzima byitwa bito ko bikenewe , kuko nibyiza kumenya kubana neza n’ibidukikije , ibi rero bidufasha kugira ngo tubashe gushyira mu bikorea uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibi bizadufasha kugera ku ntego yacu nka Minisiteri mu kerekezo 2030, tukabana n’ibidukikije mu mahoro tubibungabunge tubibyaze umusaruro no gukorera hamwe n’abandi kugira ngo Rwanda nidushyiraho itegeko n’ahandi bazabashe kujya babishyira mu bikorwa ».

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri ishinzwe ku bungabunga ibidukikije , ushinzwe ihindagurika ry’ibihe Beatrice Cyiza.(foto rwandayacu.com).

Uyu munyabanga muri Minisiteri akomeza asaba abaturage kutabangamira utunyabuzima bo bumva ko ari duto nta kamaro, ahubwo aritwo dufite akamaro cyane mu bijyanye n’imibereho ya muntu buri munsi.

 

 883 total views,  2 views today