Musanze:Haracyari imbogamizi kugira ngo haboneke ibikoresho byo kwipima agakoko gatera Sida mu buryo bwihuse

Yanditswe na Ikirezi Marie Pacifique

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe no kutabona udukoresho dupima agakoko gatera Sida  mu buryo bwihuse  kazwi ku izina rya Oraquik  cyangwa se HIV Self-Test).

Ubu buryo bwa OraQuick bwatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 bugamije gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kurwanya SIDA, hagamijwe mu mwaka 2030 nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu Banyarwanda. Aha rero mu banyamusanze bo bemeza neza ko ubu buryo batazi neza uko bukoreshwa n’aho basanga iyi gahunda, nk’uko bamwe muri bo babibwiye www Rwandayacu.com.

Mukamusana Judith ni umuturage wo mu murenge wa Muhoza, yivuriza ku kigo nderabuzima cya Muhoza, yagize ati: “ Twumva ko hari uburyo bwo kwipima agakoko gatera Sida, umuntu atiriwe ajya kwiha rubanda kwa muganga, njye kandi numva aribwo buryo bwiza bwatuma buri wese yiyitaho akamenya uko ahagaze , ibi mbona ndetse ari bumwe mu buryo bwatuma amakimbirane mu bashakanye acika mu gihe hari urwikekwe ko hari umwe mu bashakanye waciye undi inyuma”.

Igiciro ni kinini kandi abakeneye gukoresha iyi OraQuick ari benshi.

Kimwe mu bitera imbogamizi ni ubwo iki gikoresho kidapfa kuboneka ni igiciro kinini.

Nsengimana Elise yagize ati: “ Njye mperutse kujya gukora imibnano mpuzabitsina  n’umuntu ukora umwuga w’uburaya; nshaka uburyo twembi twakwipima agakoko gatera Sida, tugeze ku kigo nderabuzima cya Muhoza  tubura igikoresho batwohereza muri farumasi zigenga mpageze banca ibihumbi bine, urumva rero ko icyo gihe ntabyo nari mfite nahisemo kwitahira, njye numva nk’uko Leta itanga udukingirizo ku buntu no kuri OraQuick byagenda gutyo nibura buri muryango ugatunga iki gikoresho, cyangwa se na cyo kikagira ubwisungane mu kwivuza”.

Abakora umwuga w’uburaya muri Musanze bo basanga utwo dukoreresho tugera kuri bake cyane, hakaba n’ubwo tutabageraho burundu.

Uwineza Fabiyola (izina yahawe ku bw’umutekano we), ni umwe mu bakora umwuga w’uburaya umwe mu bazwi ku izina ry’indangamirwa atuye mu murenge wa Muko avuga ko Ora Quiky ibafasha mu mu mwuga wabo ariko ntipfa kubineka.

Yagize ati: “Nkatwe Ora Quicky iramutse ikoreshejwe cyane nka twe duhura n’abagabo benshi ku munsi, byadufasha cyane kuko hari n’abaza  batajya bakozwa iby’agakingirizo, bisaba rero kubapima mu buryo bwihuse, ubundi abaterankunga ni  bo bajyaga baduha biriya bikoresho kubera ko twibumbiye mu mashyirahamwe , ariko ndahamya ko mu bandi baturage ntawapfa kubona Ora Quick, n’abwo ahari kuri twe mbona baradufashe mu buryo bw’umwihariko kugira ngo yenda tutandura tukaba twakwanduza n’abandi kubera nyine umwuga w’uburaya dukora”.

Uwineza Fabiola, akomeza avuga ko ngo n’iyo umukiraya we yaba yiteguye kwishyura ariya mafaranga 4000, atapfa kubona hafi igikoresho cyo kwipima agakoko gatera Sida byihuse.

Yagize ati “Ntawapfa kubona  igikoresho cyo kwipimisha hafi y’aho dukorera uburaya mu byaro, bisaba gukora nibura urugendo rw’amasaha 2 kugira ngo ugere kuri farumasi mu mugi,urumva rero hari ubwo usanga umukiriya yagucika ugahitamo gukorera aho akakwihera amafaranga , ubundi ukazindukira ku kigo nderabuzima ugafata ibinini kugira ngo ukumira agakoko gatera Sida gusa, numva muri buri Sibo umunyabuzima yagira turiya dukoresho”.

Abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru nabo bakenera kiriya gikoresho ariko ntibashobora kukigondera.

Hamwe mu mashuri makuru na Kaminuza www.Rwandayacu.com yageze yasanze na bo batazi iki gikoresho kandi bifuza ko cyabageraho bakagikoresha.

Umwe mu banyeshuri bo ku ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri yagize ati: “ Rwose ibura no kutamenyekana hafi yacu rya Ora Quick ni ikibazo hari ubwo umukobwa mwigana aza kugira ngo yenda mube mwasobanurirana  isomo iri n’iri , bikaba ngombwa ko mubonana bisaba rero ko mwipima ubwanyu, ariko mubera ko nta gikoresho , hari ubwo dukorera aho kubera ko hari ubwo umubiri utuganza;twifuza ko iyi gahunda rwose yagera no mu bigo urubyiruko ruhuriramo”.

Umwe mu bakobwa bo kuri UR CAVEM Busogo, yavuze ko mu bigo  y’amashuri makuru kimwe n’ahabera imiyidagaduro y’urubyiruko hajya haboneka  kiriya gikoresho.

Yagize ati: “ Rwose nkanjye nari mfite umuhungu dukundana ntazi uko ahagaze, twava kwiga akaza muri cyumba ndaramo ansaba ko dukorana imibinano mpuzabitsina ngira amakenga nzakukagura(OraQuicky) atabizi , agarutse   usaba ko tubanza kwipima arabyemera tuza gusanga yaranduye nawe atabizi, ubwo se iyo ntaza kugira kiriya gikoresho aba ataranyanduje cyane ko aribwo nari ngiye gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere mu buzima, iriya gahunda yo gupima  byihuse Leta  niyongeremo imbaraga nk’uko dupfunyika ibindi bikoresho tujye dupfunyika na Ora Quick”.

Inzego z’ubuzima na zo zisanga iki ari ikibazo koko.

Abakora mu nzego z’ubuzima na bo bavuga ko iki kibazo bakizi kandi giteye imbogamizi nk’uko Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza Nirere Leopol yabibwiye WWW.Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ni byo koko igikoresho bita OraQuick ntikiragera hose  mu baturage dushinzwe guha serivise y’ubuvuzi, yemwe no muri farumasi y’akarere; ntabwo kibamo ku buryo twavuga ngo twajya kugifatamo nk’uko dukuramo indi miti yose n’ibindi bikoresho;ibi rero iyo tubibonye bivuye ku baterankunga, bihabwa abakora umwuga w’uburaya, n’aho mu bandi baturage  rwose ntawapfa kubona kiriya gikoresho, ubu rero umuntu ushaka kiriya gikoresho ajya muri farumasi zigenga kuri ubu yishyura amafaranga 3000,  turakomeza gukora ubuvugizi rero kugira ngo yenda Leta izagire icyo ibikoraho kiriya gikoresho kibe cyagera no mu isibo mu bajyanama b’ubuzima bo mu tugari akaba aribo  bajya batanga igikoresho cya Ora Quick”.

Nirere akomeza asaba abashobora kuba bagira amahirwe yo kwipima mu buryo babona ibisubizo bwihuse, bitababuza gukomeza kugana ikigo nderabuzima kugira ngo bahamye koko ko ari bazima, ashishikariza kandi buri wese  gukomeza kumenya uko ahagaze  mu bijyanye n’icyorezo cya SIDA.

Kuba iki gikoresho cya OraQuicky kikiri imbogamizi mu kwipima agakoko gatera SIDA ,kandi kikaba kidahagije bishimangirwa   na Dr.Ikuzo Bazil, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC.

Yagize ati: “Ni byo koko udukoresho dupima agakoko gatera SIDA tuzwi nka OraQuick, kugeza ubu turacyari dukeya, n’utubonetse tujya ku bigo nderabuzima usanga umubare ukiri mukeya, yemwe n’utubuneka twunganira imbaraga za Leta, tuba twatanzwe n’abafatanyabikorwa harimo imiryango itari iya Leta irebana n’ibijyanye n’ubuzima, ubu rero harashyirwa imbaraga mu gushaka uburyo bwose bushoboka kugira ngo umubare wiyongere, ikindi kandi ntabwo twari tuzi ko muri Musanze, iki kibazo  kihari tugiye kubikurikirana”.

Uburyo bwo kwipima bukoreshwa mu buryo bubiri :aribwo kwipima ukoresheje amaraso cyangwa se amatembabuzi yo mu kanwa ;ariko ugacisha ku ishinya gusa hanyuma ugategereza igisubizo nyuma y’iminota 20, ariko ubu buryo ubukoresha mbere yuko hari icyo urya”.

Icyo ubushakashatsi buvuga ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018 bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, bwagaragaje ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu miryango itekanye izi ko nta kibazo ifite nyamara baranduye.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% muri  ubwo bushakashatsi  kandi  herekanywe ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa ndetse banafata ibisubizo byabo.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye; ni uko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA baracyari kuri 3%, muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98%.

 1,953 total views,  2 views today