Musanze:Busogo abatuye mu manegeka bijejwe kuhakurwa n’ubuyobozi amaso yaheze mu kirere

Yanditswe na Rwandayacu

Imiryango isaga 10,ituye ku gasozi  ka  Karuriza   mu murenge wa Busogo,Akarere ka Musanze   iravuga ko   ubuyobozi bwababwiye ko  aho ituye ari mu manegeka    bagomba kuhimurwa bubibafashijemo none ngo amaso yaheze mu kirere, ibintu kuri ubu bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo.

Abaturage bafite ikibazo ni abo mu tugari twa Kavumu na Gisesero, bavuga ko bari mu bwihebe kubera ko batuye mu maneka kandi nta bushobozi bundi bafite bwo kuba bakwigurira ibibanza.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Gisesero yagize ati “ Ubu rwose mu bihe by’imvura ntabwo tujya turara mu nzu zacu twibera hanze kuko imvura yo mu birunga tuba twiteguye ko yaza ikadutwara, urabona nka njye inzu yanjye iri hafi neza neza y’uyu mugezi, iyo amazi yuzuye rero nta gitangaza ko yasaga uyu musozi ikansanga mu nzu rwo ubuyobozi nibudufashe twimuke hano.”

Mu kagari ka Kavumu ho muri Busogo abahaturiye bikanga ko umunsi umwe imvura izabatwara

Nsabimana  nawe akaba atuye mu kagari ka Kavumu , yagize ati “Hashize igihe ubuyobozi bw’umurenge butubwiye ko buzadufasha kwimuka hano kuko nta bushobozi dufite bwo kuba twakwigondera ikibanza cyo kubakamo, twarategereje turaheba, muri ibi bihe byo  guhera muri Nzeri kugeza mu Ukuboza buri mwaka imitima iba iri mu kirere, njye mbonye n’ugura aho ntuye akahatera intusi nahamuha ariko ngakura ubuzima bw’umuryango wanjye mu kaga.”

Gisesero basaba ko bakwimurwa bagatuzwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga

Kuri iki kibazo Ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo buravuga ko  ikibazo  bukizi  gusa ngo kubera ko hari imiryango  myinshi igomba kwimurwa   bagenda bayimura uko ubushobozi bugenda buboneka, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Busogo Kangabe Marie Claudine, yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Ni byo koko ikibazo cy’abariya baturage bo muri Kavumu na Gisesero, tuzi ko batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga harimo no kuhataksariza ubuzima, kuri ubu rero kubera ko hari imiryango myinshi ituye mu manegeka, tugenda tubakurayo buhoro buhoro uko ubushobozi bubonetse, bariya na  bo mu minsi iri imbere bazagerwaho,kuko natwe ibi bituraje ishinga ku buryo twifuza kubakura mu manegeka.”

Umurenge wa Busogo ni umwe mu ikunze kwibasirwa n’ibiza mu karere ka Musanze, aho imwe mu  iryango buri mwaka itakaza abantu n’ibintu, ibi rero ubuyobozi bukaba busabwa gukomeza gushakira umuti iki kibazo abaturage bagakurwa mu manegeka.

 1,162 total views,  2 views today