Musanze:Abaturiye umugezi wa Rwebeya babangamiwe n’amazi awunyuramo
Yashyizweho na Rwandaya.com
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baturiye umugezi wa Rwebeya bavuga ko babangamiwe na ruhurura ya Rwebeya inyuramo amazi ava mu birunga iagenda asatira amazu yabo ndetse ngo bamwe akanabasenyera
Umwe mu baturage bo mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve w’akarere ka Musanze,
Yagize ati: “Dutewe impungenge na ruhurura ya Rwebeya inyuramo amazi ava mu birunga mu gihe cy’imvura, kandi ubona igenda yaguka isatira amazu yacu, ngira ngo ibi ni ibintu bigaragarira buri wese, amazu yacu agenfda asigara ahanamye, twifuza ko iyi ruhurura yakubakwa mu buryo burambye, ku buryo itazakomeza kwaguka ikaduteza ibibabzo harimo n’imfu za hato na hato.”
Uko umugezi wa Rwebeya ugenda wiyongera ni ko usatira amazu y’abaturage.
Aba baturagenkandi baranavuga ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zigenda zisimburana ziza kureba iyi ruhurura maze ngo zikabizeza ko igiye kubakwa ariko bagategereza bagaheba nk’uko Mutuyeyezu abibwira Rwandayacu.com
Yagize ati “Umuyobozi wese ugiyeho yaba uw’intara, Akarere, aza avuga ko aje guhangana n’iki kibazo, ariko noneho tugategereza ibyo yavuze ko azabishyira mu bikorwa tugaheba, hari ubwo ujya kubona ukabona akarere gafashe imifuka kujujemo itaka ngo kaje gutangira amazi, mu jugezi wa Rwebeya imvura yagwa ikabimanukana byose, kandi ubwo ni amafaranga aba ahatikirira rwose ubuyobozi ni bwite kuri iki kibazo.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko bagenda bubaka iyi ruhurura mu byiciro bityo ngo icyiciro kizakurikiraho kikazahera aho aba baturage batuye, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, yabibwiye Rwandayacu.Com
Yagize ati: “ Kubaka Ruhurura ya Rwebeya ni ibintu bigenda bikorwa mu byiciro bityo icyiciro kigiye gukurikiraho kikazahera aho aba baturage batuye, kandi tugakomeza tubasaba koko niba babona uyu mugezi ukomeza kubasatira byaba byiza bagiye bahava kugeza ubwo ingamba zirambye zizaba zimaze gufatwa harimo kubaka urukuta rukumira amazi.”
Uretse kuba uyu mugeziurimo gusatira inzu z’abaturage kandi ngo wangiza n’imyaka yabo mu gihe imvura yaguye amazi agasendera, ndetse agatwara n’amatungo yabo.
716 total views, 2 views today