Musanze:Abarangije muri MIPC barasabwa kunoza umurimo bashingiye ku ndangaciro za Gikirisito

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo yitabiriraga umuhango wo guha impamyabumenyi, abanyeshuri baharangije ku nshuro ya 4 bagera kuri 174, Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro  rya Musanze (Muhabura Integrated Polytechnique College) Umuyobozi mukuru wa MIPC ; Rev. Dr Mugisha Mugiraneza Samuel  yasabye abaharangije bose kuzarangwa n’umurimo unoze kandi bakarangwa n’indangagaciro Nyarwanda  ndetse n’iza Gikirisitu.

Abarangije muri MIPC bavuga ko bagiye kunoza serivise(foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi mukuru wa MIPC Rev. Doc Mugisha Mugiraneza Samuel we ashimira Leta y’u Rwanda ikomeje gufasha ishuri ryabo haba mu bitekerezo no mu bikorwa, maze avuga ko iri shuri naryo rizaharanira gutanga amasomo , atuma umwana ahangana ku isoko ry’umurimo , ariko nanone asaba abanyeshuri kwihatira indimi z’amahanga.

Yagize ati: “ Igihugu cyacu kuri ubu cyaguye amarembo , mwe  ntimwibwire ko murangije kwiga , ubu nibwo mutangiye , murasabwa rero gukomeza kongera ubumenyi mwihatira kumenya no kuvuga neza indimi z’amahanga, kuko ntabwo ariko mwese muzakorera mu Rwanda kandi nta n’aho byanditse, twifuza ko mwahatanira imyanya ku isoko mpuzamahanga , muri Afurika y’iburasirazuba , n’ahandi ku isi”.

Rev. Dr Mugisha, Mugiraneza Samuel, asanga indangaciro za Muntu ari zituma ashobora  gutanga srivise nziza( foto Rwandayacu.com).

Rev. Dr Mugisha, Mugiraneza Samuel akomeza avuga ko umukozi utari inyangamugayo ibyo akora bitaramba.

Yagize ati: “ Murasabwa kurangwa n’ikinyabupfura , kuvugisha ukuri, no kugira gahunda, kandi mukongeraho kurangwa n’isuku, haba mu magambo yanyu n’ibikorwa, mukureho  ya mvugo yashaje ngo ni ko abafundi bababaye , mukirinda kugerekeranya imirimo mugakora iyo mushobora gutangira serivise nziza, ababyeyi nabo ndabasaba guhora bita ku bana , kuko ntabwo uburere buharirwa umurezi gusa”.

Umwe mu banyeshuri baharangije mu ishami ry’amahoteri n’ubukerarugendo, akaba ari mu barangije ari indashyikirwa Ndayambaje Jean Claude, na we asanga gukora akazi umuntu ashizemo ubunyangamugayo n’indangagaciro za Kinyarwanda ndetse na Gikirisitu, ari imwe mu nzira iganisha ku iterambere

Yagize ati: “ Twakoze urugendo rugoranye muri aya masomo yacu kuko twize mu bihe bigoye bya Covid 19, ariko kubera Imana turarangije, mu butumwa twahawe twiyemeje gukora dufite gahunda ndetse tukihangira umurimo dutanga serivise nziza , ku bijyanye no gushyira ingufu mu kumenya indimi ni ikintu kingirakamaro kuko dukwiye no kujya twiga tugamije guhanganan’ibindi bihugu ku isoko ry’umurimo, kandi nta kindi abandi baturusha tuba twarize na twe, ndasaba kandi abarangije kaminuza kutiyandarika birinda ibiyobyabwenge”.

Ndayambaje Jean Claude asanga kwihesha agaciro bigendeye ku ndangagaciro byatuma umuntu abasha gutanga serivise nziza (foto Rwandayacu.com).

Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi hari hitabiriye n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo Umuyobozi mukuru w’ikigo  gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, umutungo kamere ibyanya bidakomye n’umurage by’u Rwanda,(Beyond The Gorillas Experience) bakaba bafite uburambe bw’imyaka igera kuri 12, bakora ubu bukerarugendo bukorerwa hanze y’amaparike y’u Rwanda        Nzabonimpa Theodole, avuga ko yishimira ko umunyeshuri yigishwa umwuga kugira ngo yiteze imbere ndetse n’igihugu cye.

Yagize ati: “Twahembye umwana w’umukobwa witwaye neza mu masomo y’amahoteri n’ubukerarugendo, kuri ubu imyaka maze mu mwuga w’ubukerarugendo twasanze abakobwa batembereza ba mukerarugendo mu modoka kuri ubu ni 14, mu gihe abagabo batwara ba mukerarugendo basaga 300, ikindi nko mu gihe cyo gutembereza abakerarugendo mu maparike abakobwa ntibagera kuri 50%, ndashishikariza rero abana b’abakobwa gukunda ubukerarugendo kandi ubukerarugendo ntibukorerwa muri Parike gusa, ahubwo no mu muco kimwe n’ahandi bwahakorerwa, tuzakomeza kandi kwakira abazaza bagana ikigo cyacu, kandi twiteguye no gufasha abifuza imenyerezamwuga , kimwe nk’uko dutanga imirimo nibatugane rero tubafashe, turi abafatanyabikorwa ba MIPC, ndetse intego ni ugukomeza gutera inkunga buri wese ukunda ubukerarugendo n’ugamije kubuteza imbere”.

Nzabonimpa Theodole Umuyobozi Mukuru wa Beyond The Gorillas Experience (foto Rwandayacu.com)

Gatabazi Pascal, Umujyanama mukuru muri Minisiteri y’uburezi nawe yasabye abanyeshuri barangije amasomo gukomeza guteza imbere umwuga no gushishishikariza bagenzi babo gukunda amasomo abaganisha ku kwihangira umurimo.

Yagize ati: “Ndabwira aba bose barangije amasomo, muri uyu uyu mwanya bo bumva ko murangije ahubwo  ni bwo mutangiye amasomo , mukwiye guhora mwiyubaka, murasabwa guhanga udushya mu murimo, mushinga inganda, mugakora umurimo unoze binyuze mu ikoranabuhanga”.

Gatabazi Pascal, Umujyanama mukuru muri Minisiteri y’uburezi,asabaabarangiza kaminuza guhora biyungura ubumenyi(foto Rwandayacu.com).

Gatabazi Pascal akomeza avuga ko aba barangije bakwiye kugendana n’ibihe ariko bakubahiriza umuco uranga Umunyarwanda.

Yagize ati: “ Byaragaragaye ko hari bamwe barangiza za kaminuza bakumva ko bababye ibitangaza, twe twifuza ko mukomeza kuba abantu bubaha umuco w’igihugu cyacu , mushingiye ku ndangagaciro za kirazira n’umuco nyarwanda mwirinda , ingeso mbi harimo ubusinzi , mukirinda ibiyobyabwenge , ibi nibyo bizatuma mukomeza kubaka igihugu cyacu”.

Iri shuri  MIPC ryubatswe n’Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda Diyoseze ya Shyira, mu 2014; ritangirana abanyeshuri 47 ubu rikaba rimaze kugira abasaga 2000, intego yaryo ni  guhugura, kwigisha abanyeshuri ku bijyanye n’ubumenyi ngiro kugira ngo bazavemo abakenewe ku isoko ry’umurimo n’aho abamaze kurangiza muri iyi kaminuza y’ubumenyi ngiro  bagera kuri 600.

 

 

 742 total views,  2 views today