Musanze: Ubukangurambaga bwa SPF ku bahinzi b’ibirayi bwatumye igiciro cy’imbuto y’ibirayi kigabanuka

 

Yanditswe na Rwandayacu.Com

Mu karere ka Musanze, abahinzi b’ibirayi baravuga ko nyuma y’aho kompanyi yitwa SPF Joint Ventures,ikoreye ubukangurambuga ku bijyanye no gushakira umuti ikibazo k’ibura ry’imbuto y’ibirayi kimaze igihe cyaraburiwe igisubizo.

Kugira ngo ibi biherweho SPF, yabigezeho nyuma yo gusabna abahinzi kujya bahinga ibirayi bafite intego, aho bamwe kuri ubu bahinga ibirayi bagamije isoko abandi bagamije  gutubura imbuto, maze SPF, ikazigura ikazihunika kugeza zimaze kumera, ibi byatumye abahinzi badakomeza gukubita amaguru bajya gushaka imbuto muri Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo.

Umwe mu batubuzi b’ibirayi Uwizigiye Emmanuel  wo mu murenge wa Kinigi,  avuga ko SPF yababereye igisubizo, ndetse ibateza imbere ituma babona amafaranga n’imbuto ihagije.

Yagize ati “Nka njye ibyo gutubura ibirayi nari nariyemeje kubireka kuko abaguraga imbuto mu buryo bwa magendu bari baraduciye intege, ariko kuri ubu ntubura imbuto y’ibirayi nzi ko SPF, izampa ifaranga ryanjye,kugeza ubu nta kibazo k’isoko tugihura na cyo, twebwe turatubura SPF, igashaka isoko.”

SPF ifite ubushobozi bwo guhunika toni 500 z’imbuto y’ibirayi

SPF yatumye abahinzi batagikora ingendo ndende bajya gushaka imbuto mu bihugu bituranye n’akarereka Musanze.

Musabyimana Etienne ni umuhinzi wo mu murenge wa Nyange, avuga ko kuri ubu batagikubita amaguru bajya gushaka imbuto kure.

Yagize ati “Ubu muri iyi minsi  buri muhinzi wese yihaye inshingano mu buhinzi bwe kuko hari ubwo umuhinzi yahingaga ibirayi byo kurya no gucuruza, akongera akaba umutubuzi, ibi byatumaga hazamo n’abakora amakosa bakavangavanga imbuto, muri Musanze ubu umutubuzi aba azwi ku buryo imbuto itajya ibura, gusa ibi tubikesha ubukangurambaga bwagiye butangwa na SPF, kandi ibi twasanze aribyo biduha amafaranga kuko ntabwo dukora ubuhinzi bwa buke ndamuke.”

 Imbuto y’ibirayi muri muri Musanze kuri ubu iboneka ku giciro gito

Uyu muhinzi akomeza avuga ko kuri ubu igiciro cy’imbuto y’ibirayi cyagabanutse cyane kandi bakaba bahinga imbuto yizewe.

Yagize ati “ Ubu dusigaye dufite imbuto nziza cyane kuko SPF, iba yayigenzuye, tuzi neza ko iberanye n’akarere aka n’aka, ubundi mu minsi yashize twajyaga kugura imbuto ndetse mu buryo bwa magendu muri Uganda, bakaduhenda ikiro twe tukumva ko twishyuye 700, nyamara njye nsanga narakiguraga agera ku 1000, kuko narategaga nkongera ngafata ifunguro mu nzira, kuri ubu rero mu gihe cy’imyaka igera kuri 2, hafashwe ingamba mu buhinzi ikiro ni hagati y’amafaranga 250 kugera kuri 400, bitewe kandi n’ubwoko bw’imbuto.”

Musabyimana Etienne ni umuhinzi wo mu murenge wa Nyange, avuga ko kuri ubu imbuto ari nta makemwa kandi ku giciro kiza.

Umukozi w’akare ka Musanze ushinzwe ubuhinzi,Camille Hodari; avuga ko ibijyanye n’imbuto abahinzi babigize ibyabo, ni ubwo kugira ngo bigerweho habaye gufata ingangamba abahinzi bamwe bakabyinubira, ariko kuri ubu babonye igisubizo, cyane ko na SPF, igura imbuto z’abahinzi n’abatubuzi.

Yagize “ Kugeza ubu nta muhinzi ukijya kugura imbuto hanze, kubera ko nk’uko babikubwiye SPF yakoze ubukangurambaga, kugeza n’ubwo abahinzi bumvise ko badakwiye gukora ubuhinzi mu kajagari , bakanguriwe guhinga bizigamira imbuto, abatubuzi na  bo bakabikora kinyamwuga, ubundi nyuma yo gutubura SPF igura imbuto z’abahinzi n’abatubuzi ikazishyira mu bigega byayo, ku buryo buri gihe imbuto ihoraho, nanjye ndemera rwose ko ikibazo cy’imbuto kuri ubu kirimo gikemuka, aho igiciro cyagabanutse.”

Ukuriye   ihuriro ry’abatubuzi b’ibirayi mu Rwanda, akaba umuyobozi w’ikompanyi ya SPF(Seed Potao Fund Lt ihunika kandi ikanacuruza imbuto y’ibirayi mu Rwanda hose Karegeya Apollinaire, avuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi biyemeje guca burundu ikibazo cy’ibura ry’imbuto.

Yagize ati “ Tukimara kubona ko imbuto  y’ibirayi ari ikibazo twahisemo kugabana imiorimo utubura imbuto akabikora , n’uhinga ibirayo byo kurya akabikora, ’Ugereranije imbuto yari ntayo kuko twajyaga kuzikura hanze ariko ubu imbuto itangiye kuboneka kuko ujanishije , tugeze kuri 20 na 30 % , bikomeje gutya ikibazo cy’imbuto y’ibirayi cyakemuka.”

Umuyobozi wa SPF, akaba anakuriye abatubuzi b’imbuto y’ibirayi mu Rwanda Karegeya Appollinaire

Abahinzi basabwa gushora imari  mu buhinzi bw’ibirayi; cyane ko hari gahunda ya Leta yo kwishingira umuhinzi ku gipimo cya 40%; umuhinzi akishakira ubwishingizi ku gipimo cya 60%. Kugeza ubu mu karere ka Musanze,  habarurwa ibigega bisaga 200, habariwemo iby’abahinzi n’iby’amakoperative,ariko noneho kuri ubu hari ibigega binini  bya SPF  bigera kuri 4,  bishobora  guhinika  toni 500. Kugeza ubu ESPF ifite ibigega bigera kuri 25, mu guhugu hose, kandi bihoramo imbuto y’ibirayi ku buryo buri gihembwe cy’ihinga imbuto iba ihagije ndetse ikanasaguka.

 

 2,461 total views,  4 views today