Musanze: SACCO Abihuta Kinigi yavuguruye amasezerano n’abanyamuryango ba COOPAVU-Mararo kubera ingaruka za Covid 19

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Koperative Coopavu Mararo igizwe n’abagore bakora imitako n’ibindi bihangano , binyuze mu bukorikori,bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange ikora kuri Parike y’ibirunga, barishimira ko SACCO Abihuta Kinigi yavuguruye amasezerani mu rwego rwo kuborohereza mu bihombo bahuye na byo kubera Covid 19.

Abanyamuryango ba COOPAVU Mararo bishimiye ko Sacco Abihuta yabadohoreye ku nguzanyo

Uwamahoro Agnes ni umuyobozi wa Coopavu Mararo mu murenge wa Kinigi, avuga ko igihombo batewe no Covid-19 cyabagizeho ingaruka kugera no mu miryango yabo.

Yagize ati: “ Twahuye n’igihombo gikabije kubera  Covid 19, kuko mu gijhe cy’amezi 6 gusa twari tumaze guhomba asaga miliyoni 2, kuri ubu rero twishimira ko SACCO Abihuta Kinigi yatwumvise ikaba yavuguruye amasezerano mu buryo tuzishyura inguzanyo , ibi byatumye n’inyungu zidakomeza kwiyongera, ndashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakomeje kudukorera ubuvugizi ntirengagije n’itangazamakuru”.

Kankundiye Isabelle ni umunyamuryango wa Coopavu Mararo avuga ko ngo  kuba Sacco Abihuta yavuguruye amasezerano byamushimishije

Yagize ati: “ Nk’ubu njewe mfite abana bagera kuri bane biga, imirire yari ikibazo kuko amafaranga yadutungaga  nayakuraga mu bukorikori aho nabohaga uduseke, twarahombye rero ntibikigurwa, ubwo Sacco yadohoye ngiye gushakisha udufaranga twishuri muru nyakabyizi nkora ikiyede nzaturundanye nguremo ibikoreho; kuko inyungu zisa n’isubitswe, ndashimira abantu bose bakoze ubuvugizi”

Umuyobozi wa Sacco Abihuta Kinigi, Iyakaremye Fils, avuga ko   amatsinda y’abagore kuva Covid-19 yatangira kuzahaza isi batongeye kwizigamira, ndetse no kwishyura inguzanyo, ngo ari n’ayo mpamvu nyuma yo kumva ikibazo cy’amakoperative n’amatsinda bakorana bahisemo kuvugurura amasezerano.

Yagize ati: “ Amatsinda y’abagore kimwe n’amakoperative akora ibijyanye n’ubukorikori, kuva Covid-19 yatangira kuzahaza isi, ntabwo bingeye kuza kwizigamira kimwe no kwishyura inguzanyo bafashe hano muri Sacco Abihuta Kinigi, ibi rero biterwa ni uko umukiriya wabo ariwe Mukerarugendo usura Parike y’Ibirunga  atakiza , gusa nk’abari babereyemo umwenda Sacco, icyo twakoze ni uko twavuguruye amasezerano mu buryo bazishyura, ikindi dukomeza kubagira inama yo gukomeza gukora n’ibindi byatuma babona amafaranga”.

COOPAVU Mararo, abanyamuryango bayo bavuga ko mu gihe cy’amezi 6 bahombye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri na Magana ane(2.400.000) z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo bari babereyemo Sacco Abihuta Kinigi asaga miliyoni eshanu, ikaba igizwe n’abagore bagera kuri 71.

 

 

 2,889 total views,  2 views today