Musanze: IMRO yishimira  ubuvugizi bukorwa n’imiryango itari iya Leta ku  muturage  bitanga umusaruro ku burenganzira bwe

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umuryango “IMRO” Ihorere Munyarwanda Organization uvuga ko umusaruro w’ubuvugizi bw’imiryango itegamiye kuri leta ibonekera mu igabanyuka ry’ibyaha bitandukanye nk’ihohoterwa iryo ariryo ryose, isambanywa ndetse n’ibindi bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y’umunyarwanda. Ibi byatangajwe n’uyu muryango ubwo wagiranaga ibiganiro n’inzego zifite aho zihuriye no gutanga ubutabera.

Imro yasababye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’abandi bafatanyabikorwa kongera ubufatanye kuri CSO, bashakira umuturage ubutabera bagakoranta kwishishanya ahubwo bagakomeza gushimangira gukora ubuvugizi ku muturage kandi bigenda bitanga umusaruro, kandi inshingano y’umufatanyabikorwa ni guharanira imibereho myiza y’abaturage, nk’uko biri no mu bigo bya Leta.

Imiryango itari iya Leta yiyemeje gukomeza gukorera ubuvugizi umuturage (foto Rwandayacu.com).

Umuvugizi w’umuryango IMRO Mukandungutse Charlote,Yagize ati: “Abafatanyabikorwa mu kurengera uburenganzira bwa Muntu kugira ngo ahabwe ubutabera usanga byaratanze umusaruro munini kuko ubu umuturage nawe amaze kumenya uburenganzira bwe, burya kandui ubugizi bw’umuturage bukwiye rero kunyura mu kumuzamurira imyumvire, dusanga rero ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta, ubuvugizi bugenda bukorwa kandi imyumvire y’umuturage kuri ubu nabwo yarazamutse”.

Umuvugizi w’umuryango IMRO Mukandungutse Charlote,ku byerekeye ni uko imiryango itari iya Leta ikorana n’inzego bwite za Leta akomeza avuga ko kuri ubu hari icyahindutse mu bubuyobozi aho butagifata Imiryango itegamiye kuri leta nk’uwo bahanganye

Yagize ati: “Nk’uko byari byajyaga bivugwa  ko Leta imiryango ishaka gukorera mu kwaha kw’abaterankunga, ubundi ikabafata nk’abantu baje kureba ibitagenda neza muri Leta nyamara atari byo bibagenza ;ahubwo bagamije gukorana na Guverinoma mu gushakira umuti ibibazo biri mu baturage babakorera n’ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bafite, ubuturasaba ubuyobozi gukomeza kwimakaza umuco wo gukorana n’iyi miryango nta rwikekwe ruri hagati yabo, kandi n’ibindi byose bikenera ubwuzuzanye bigakorwa ku gihe.”

Umuvugizi wa IMRO Mukandungutse Charlote(foto Rwandayacu.com)

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro na  bo bagize icyo bavuga ku bijyanye n’ubufatanye bugenda bukorwa n’inzego za Leta  mu gukora ubuvugizi ku muturage kugira ngo ahabwe ubutabera nk’uko Nyirahoranababyeyi Dativa uhagaraiye ihuriro ry’imiryango y’ababana n’ubumuga (NUDOR) yabiganirije Rwandayacu.com

Yagize ati, ” Intego yacu ni ugufasha umuturage kugera ku butabera , kuko hari ubwo yajyaga agira ingorane zo kubugeraho

Kubera kutamenya aho abubariza, ibyo bigatuma aheranwa n’agahinda ntatekereze icyamuteza imbere, bityo akadindira ari na ko iterambere ry’igihugu rihazaharira, twamaze kumenya neza ko turi abafatanyabikorwa ba Guverinoma kandi nayo ni umufatanyabikorwa wacu, ubusanzwe hari aho tutahuzaga, ubu rero tugiye kujya twuzuzanya mu gukorera umuturage ubuvugizi busubiza ibibazo bye ku buryo burabye.”

Munyantore Bujori Aloys Umunyamabanga w’umuryango utegamiye kuri leta uharanira impinduka mu buryo bw’umwuka n’umubiri avuga ko niba bakorera abanyarwanda bagomba gusenyera umugozi umwe.

Yagize ati, “Imiryango uko yaba iri kose igomba gutanya nk’ibanga ry’intsinzi mu byo bakora, niba rero dukorera umunyarwanda duharanira ko agira ubuzima bwiza dukwiye gusenyera umugozi umwe, tugahaza imbaraga mu kuvugira uriya muturaga ukeneye gukorerwa ubuvugizi, mu byo twishimira nk’imiryango itegamiye kuri Leta ni ukubona umunyarwanda ubayeho mu buzima bwiza, mpereye ku muryango mbarizwamo duharanira ko agira roho nzima mu mubiri muzima, ni muri urwo rwego tubafasha mu buryo butandukanye nko kubaha amafunguro, kubigisha kwihangira umurimo, aho tubibafashamo tubaha igishoro cy’amafaranga.”

Umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Musanze Muhirwa Vincent yashimiye umuryango Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) ku gikorwa cyiza cyo guhuza Imiryango itegamiye kuri Leta igamije kubaka ubufatanye mu gukorera ubugizi abaturage batangira kivugira.

Yagize ati, “Iyo duhuje amakuru duha umuturage ubutabera ku gihe, kuba uyu muryango IMRO wahuje iyi miryango ni ibyo gushimirwa kuko iyi miryango isobanukiwe n’icyiza cyo gukorera hamwe, hari aho bitagenze neza mu minsi yashyize ubu tugiye kuhongera imbaraga mu rwego rwo gufasha umuturage muri Serivisi yakeneraga zijyanye n’ubutabera, icyo nababwira nko mu minsi yashyize hari ibyo twakoze twishimira bikomotse kuri iyi miryango, umuturage ahabwa ubutabera”

Muhirwa  yongeraho ko hari ibitaragenze neza bakaba bagiye kwiminjiramo agafu kugira ngo bikomeze kugenda neza

Yagize ati: “ Nanone ntitwabura kuvuga ko hari imbogamizi twahuye nazo nko kuba hari abaturage batarasobakirwa imikorere y’inzego zishobora kubafasha kubona ubutabera nk’urwego rw’igihugu rw’ubugegenza cyaha RIB, Police ndetse n’ubuyobozi butandukanye, icyo iyi miryango idufasha ni ugufasha umuturage ufite ibibazo bitandukanye bikeneye ubutabera kubuhabwa bamuhuza n’umukozi, umuyobozi n’undi muntu wese ufite aho na byo”

Muhirwa kandi akomeza avuga ko ibikorewa byakozwe n’Umuryango  Ihorere Munyarwanda, hamwe n’indi miryango itari iya Leta   (CSOs), ku bijyanye n’amategeko no kwigisha uburenganzira bwa muntu no kubimenyekanisha byagize akamaro cyane.

Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO-Rwanda) ni umwe mu  miryango Nyarwanda utari uwa Leta, ufite ikicaro gikuru mu mujyi wa Kigali mu Karere Ka Gasabo. Umuryango IMRO washinzwe mu mwaka wa 2002. Ihorere Munyarwanda kuri ubu uguye kuzuza imyaka igera kuri 19 ikaba yaragiye ikora ibikorwa bitandukanye: aha twavuga; kurwanya icyorezo cya SIDA, uburezi, ibidukikije, kwimakaza umuco w’amahoro, guteza imbere ubuzima, guharanira ubutabera kuri bose, ubuvugizi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Abahawe ibiganiro na IMRO basangiye ibitekerezo (foto Rwandayacu.com).

 2,735 total views,  2 views today