Musanze: Gataraga itsinda ryiyise abasani ryatangiye kwivugana abantu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage bo mu murenge wa Gataraga , akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’insoresore zikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage zibamburira mu nzira , zipfumura inzu, kugeza n’ubwo zica abantu, bakaba basaba ubuyobozi ko bwahagurukira iki kibazo.

Ku wa 22 Mutarama 2023, umusore witwa Maniraguha w’imyaka 25;wo mu kagari ka Murago, umudugudu wa Mwanjari, Nkurunziza uzwi ku izina rya sani, amujijije amafaranga ibihumbi 40 by’intama yari amaze kugurisha,aho yamwishe amunize , gusa abamutabaye basanze atarshiramo umwuka nyuma yo kumumena umuhogo yajyanywe kwa muganga agwa mu bitaro bya Ruhengeri

Mukamurenzi Vestine yagize ati: “Rwose hano tubaho mu bwoba bukomeye, aho umuntu ajya guhinga akitwaza igipfunyika cy’imyenda ye yose , agahinga kiri hafi ye, ufite agatama ubwo ni ukukizirikaho, inkoko zo hano ntawakwirirwa azorora, wagira ngo turi mu kindi gihugu ni ukuri, ibintu byaraturenze, kugera ubwo basigaye batwicamo bagenzi bacu, bafataabagore ku ngufu, aho badatinya gufata abakecuru b’imyaka isaga 70”.

Mukamurenzi avuga ko ibisambo bibazengereje (foto rwandayacu.com)

Dusengimana we asanga kwiba ari ibintu bisanzwe ariko kwica umuntu umuziza utwe birababaje

Yagize ati: “ Nk’uyu Maniraguha yishwe nyuma nyuma y’uko agurishije intama ye, uwamwishe kandi ni we wabanje kumubera komisiyoneri kuri iyo ntama , nyuma y’aho amubwira ko agiye kumwereka imari , bageze mu ishyamba aramuniga ashaka kumwambura ayo mafaranga, bararwanye rero aza gutabarwa n’abashumba , ariko kubera ko bari bamaze kumuca umuhogo yageze kwa muganga yapfuye, turasaba ko niba Leta ifashe igisambo itajya ikirekura kuko nk’ubu abasore bambura abantu hano barazwi, ariko baragenda bagera kuri RIB mu gitondo bakagaruka ndetse bigamba ko ntacyo bazabatwara ko abavuga ko ari ibisambo bizahura n’ingorane ndetse bakabwirwa ko bazicwa”.

Ubwo rwandayacu.com yasuraga uyu muryango wa Nyakwigendera Maniraguha , wahasanze se umubyara witwa Birushya Nathanael, maze avuga ko nta mutekano n’ubundi bari basanzwe bafite kuko insoresore ziyise abasani bazababujije amahoro kugera ubwo batangiye kujya bica abaturage, abandi bakabakomeretsa

Yagize ati: “ Ndi mu kababaro gakomeye cyane ko kuba umwana wanjye yishwe n’igisambo kizwi hano ko cyayogoje abaturage, ubuyobozi bukaba bwarakomeje kugikingira ikibaba cyane ko uyu Nkurunziza wiyise Umusani, akaba ankoze mu nda  afunguwe inshuro zigera kuri 6, ariko ntahinduke, ejo rero yaje mu rugo azanye n’umwana wanjye, bari kumwe n’umuguzi baje kugura intama , nyuma y’uko Maniraguha(umuhungu wanjye)amaze kubonera amafaranga y’intama yarongeye azamukana na Nkurunziza, ngiye kumva numva barampamagaye ngo yishe Maniraguha, yari amaze kumwambura ibuhumbi 40, ariko nabwo yamunegekaje, twamuhetse tumugeza kwa muganga na bwo agerayo yapfuye ,ndasaba ko ibi bisambo kimwe n’abicanyi bakurikiranwa”.

Birushya asanga abica abandi bakwiye guhanwa , kandi ngo ababajwe n’urupfu rw’umwana we (foto rwandayacu.com)

Kuba izo nsoresore ziyise abasani mu kagari ka Murwa, umudugudu wa Mwanjari, zarayogoje abaturage bishimingirwa n’ushinzwe umutekano w’uyu mudugudu Musanganizi Emmanuel

Yagize ati: “Hano muri uyu mudugudu dufite insoresore zinywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ni byo koko Nkurunziza yishe Maniraguha amuziza amafaranga yari amaze kugurisha intama ye , twakoze ubuvugizi rwose ko hano hari ibisambo, barabifunga bakabigarura, ubu nta muturage usinzira muri uyu mudugudu ni ukurara dukanuye amaso, none se ko ubona batangiye no kutwicamo abantu utumva dusigaye kuki, rwose Leta nikore uko ishoboye idukize aba basore b’abasani, bakunze kujya kuri santere ya Kiraro ni ho birirwa banywera ibiyobyabwenge, ubu uyu tugiye kumushyingura nibidahagarikwa bazongera bice undi nibadutabare”.

Ushinzwe Umutekano mu mudugudu wa Mwanjari Musanganizi Emmanuel(foto rwandayacu.com)

Kuri iyi ngingo y’umutekano muke uvugwa mu murenge wa Gataraga Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Herman Micomyiza, aho nawe ashimangira ko kariya gace karangwamo insoresore zigize intakoreka ariko bagiye kugifatira, kandi yihanganisha abagize ibyago byo kwicirwa umuntu kandi ko ubutabera buzakora ibyo bugomba kuri uriya muntu wishe mugenzi we

Yagize ati: “ikibazo cy’uriya Musore wagiriye nabi mugenzi we kugeza ubwo amwica  bitewe no gushaka kumukuraho amafaranga, uriya Nkurunziza yari asanzwe ari n’igisambo, n’ubwo yishe Maniraguha, kuri ubu rero ari mu bugenzacyaha nyuma yo gukomeretse Maniraguha bikamuviramo gupfa  ndihanganisha ababuze umuntu, kandi abaturage turi kumwe turakomeza kubungabunga umutekano turwanye udutsiko tw’abagizi ba nabi n’abagome”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ea Gataraga Herman Micomyiza,asaba urubyiruko gukora cyane(foto rwandayacu.com).

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akomeza asaba urubyiruko gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge birimo kanyanga , urumogi, kimwe n’inzoga z’inkorano,ahubwo bahagurukire gukora biteza imbere.

 

 832 total views,  2 views today