Musanze: Cyuve bamwe mu bacuruza inyama biravugwa ko bakorana n’abashimusi b’inka

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu karere ka Musanze mu mirenge imwe n’imwe bikunze kuvugwa ko hibwa inka zikaburirwa irengero, ibintu bikomeza kuba urujijo ariko kugeza ubu bamwe mu baturage bavuga ko bamaze kuvumbura amayeri ya bamwe mu bacuruzi b’inyama bakorana n’imitwe y’abashimusi b’inka, abandi bakabagira inka bibye mu nzu zabo inyama bakazijyana ahacururizwa inyama.

Mu murenge wa Cyuve ni hamwe mu bahakunze kuvugwa insoresore zambura abantu , bakibwa amatungo n’ibintu, bikaburirwa irengero, inka , ihene ziburirwa irengero burundu, kubera ko zihita zibagirwa mu rutoki no mu nzu, kuri ubu rero haravugwa ko inzu icururizwamo inyama yitwa  Boucherie Isange ya Nsabimana Isaie utuye mu murenge wa Cyuve,akagari Kabeza,Umudugudu Karinzi, inzu acururizamo ihereye ku muhanda ujya Cyanika, ahazwi nka Santere y’ubucuruzi ya Nyaruband aho yibye inka y’uwitwa Maniragaba Juvenal, na we utuye mu murenge wa Cyuve,akagari Kabeza,Umudugudu Karinzi.

Mbere y’uko inka ya Maniragaba yibwa ngo Nsabimana yabanje kuyirambagiza, kuko umunsi ngo uyu mucuruzi w’inyama yavuye ku kiraro n’izindi nsoresore, ndetse n’abakomisiyoneri ni bwo muri iryo joro inka yabuze nyuma rero ngo baje kwibuka  ko Nsabimana afite akazu abagiramo amatungo bahitamo kujya kureba iwe maze basanga koko yaraye ayibaga.

Maniragaba wibwe inka yagize ati: “ Twajyaga twumva bavuga ko Nsabimana acuruza inyama z’amatungo yibwe ntitubyemere, bavuga ko afite ibagiro mu rugo iwe tukibwira ko wenda aba yanga ko kuri busheri yarazayo inyama bakaziba, ikindi ni uko akora amasambusa ahendutse yemwe twabanje no gutekereza ko yaba acuruza izirimo inyama zitemerwa n’umuco wacu nk’imbwa , ariko ubu nabyemeye kuko nasanze yanyibiye inka akayibaga”.

Maniragaba kuri we yongeraho ubuyobozi bw’umudugudu bwakingiye ikibaba Nsabimana , maze bukamwubikaho urusyo, bakamwishyura amafaranga agera ku  bihumbi 500, akaba asanga ubutabera bwari bukwiye gukurikizwa, Nsabimana agahanwa byemewe n’amategeko

Yagize ati: “ Nabonye Mudugudu asa n’ubyitambitsemo, mbonye ko nta kundi nabigenza cyane ko batamujyanye no kuri RIB, mpitamo njyewe kwakira ariya mafaranga, sinshoboye imanza, gusa nzi neza ko azagera ubwo akurikiranwa, kuko na Gitifu w’umurenge ntabwo babimumenyesheje”.

Kuri Mudugudu wa Karinzi Jean Claude Hakizimana; nawe ashimangira ko  Nsabimana  abagira mu rugo inyama akaba yazijyana ku ibagiro rye mu mugi

Yagize ati: “ Nibyo koko Nsabimana twasanze yabagiye inka iwe mu rugo, ndetse n’inyama twazisanzeyo, ndahamya koko ko akorana n’ibisambo, nta n’ubwo yatubwiye uburyo inka yahageze, icyatumye rero ikibazo kitagera kure ni uko yemeye ko ariha inka, urumva ko ari icyaha gikomeye, twe twarabunze ubwo abafite ububasha mu nshingano zabo bazabikurikirane,kuko Nsabimana yaba afite ibindi bisambo bakorana, cyane ko umushumba wayimugurishije yarasanzwe akora kwa Maniragaba”.

Nsabimana Isaie nawe yemera koko yasanganywe inyama z’iyo nka yibwe iwe, ariko ko ari akagambane, ikindi ni uko nawe ubwe avuga ko yigeze kugwa muri uwo mutego aho umwaka ushize yafatanywe inka yo muri gahunda ya Girinka, ayisubiza umuturage ku murenge

Yagize ati: “Ni byo koko basanze inka nari nabagiye iwanjye, ariko nari nayiguze n’umugabo ntazi ko yayibye, maze gufatwa rero nahisemo kuyiriha kuko nta kundi byari kugenda,  kuvuga ko mfite imitwe y’abashimusi nkorana nayo byo rwose ni ikinyoma njye ngura amatungo mpura nayo mu isoko siniba, ikibazo nk’iki ni ubwa kabiri kimbayeho kuko mperutse gusubiza inka umuturage na bwo nari nayiguze n’umuntu ndamubura, rwose byambereye isomo sinzongera, ahubwo bagenzi banjye bajye babanza gukora amaserano mbere yo kujya kubaga inka, ukugurishije asinyire ko ari nyirayo koko”.

Iyi nzu ni yo Nsabimana acururizamo inyama rimwe na rimwe ngo aba yazibagiye mu rugo , bivugwa akenshi hacururizwamo inyama z’amatungo aba yibwe (foto Rwandayacu.com).

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve  Gahonzire Landouard, avuga ikibazo na we yacyumvise mu magambo dore ko nta raporo yabonye, ariko asanga harabayeho kwirengagiza amategeko

Yagize ati: “ Ni byo koko natwe twumvise ko uwitwa Nsabimana Isaie yafatanywe inka yari yibye ndetse n’igitangaje ndetse kibabaje ni uko yari yayibagiye mu rugo, nsanga rero amategeko atarubahirijwe, kugira ngo abantu bakora ibyaha nka biriya bajye babiryozwa, kandi biriya bibika abagizi ba nabi, tugiye kubikurikirana , nkaba nsaba abaturage kwirinda kugura inka batazi inkomoko zabo, kimwe n’abandi baba barakomeje kujya babagira mu ngo gucika kuri iyi ngeso mbi”.

 

 516 total views,  2 views today