ActualitéEducation

Musanze: C.S Notre Dame du Mont Carmel Nyamagumba bishimira ingendo shuri bahabwa

Yanditswe na Bahizi Prince Victory

Abanyeshuri 120 biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku ishuri rya C.S Notre Dame du Mont Carmel Nyamagumba, riherereye mu karere ka Musanze, bagiriye urugendo shuri mu ruganda rukora sima rwa Prime Cement ruherereye mu murenge wa Kimonyi.

Abanyeshuri bishimiye gusura uruganda rukora sima

Ni urugendo rwagaragaye nk’intambwe ikomeye mu kwagura ubumenyi bwabo binyuze mu kurushaho gusobanukirwa amasomo biga mu ishuri.

Uru rungendo shuri rwateguwe n’ubuyobozi bw’ishuri hagamijwe gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga, cyane cyane mu masomo y’ubumenyi rusange, harimo Ubutabire, Ubugenge n’Ibinyabuzima.

Niyigena Roseline, umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu, kuri C.S Notre Dame du Mont Carmel Nyamagumba yasobanuye ko igitekerezo cyaturutse ku ntego y’ishuri yo gutanga ubumenyi ngiro.

Yagize ati : « “Ibi ni bimwe mu bikorwa dushyira imbere nk’abarezi: guhugura abana  kugira ngo bige batumva gusa ibintu mu nyandiko, ahubwo bakabibona n’amaso. Urugero, iyo twigisha ibijyanye n’ivangwa ry’ibikoresho, ubuziranenge cyangwa ihumure ry’ibidukikije, uruganda rwa Prime Cement rubiha ishusho nyayo. Ibi bizatuma n’ibizamini babikora bafite icyerekezo.”

Niyigena Roseline, umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu, kuri C.S Notre Dame du Mont Carmel

Abanyeshuri bitabiriye uru rugendo, bagaragaje ko rwari urufunguzo rukomeye mu gusobanukirwa amasomo biga mu buryo burushijeho kuba nyakuri, nk’uko Keza Clarisse Chanie yabivuze.

Yagize ati: “Njye numvaga gusa ko sima ikorwa mu ruganda, ariko sinari nzi neza uko bikorwa. Twabonye uburyo bafata ibikoresho bikomeye nk’amabuye,bakabivanga, bakabicanira mu ziko  rishyushye cyane, hanyuma hakavamo sima.  Byanyeretse ko ibyo twigira mu ishuri bifite aho bihurira n’ubuzima bwo hanze, kuko twabonye n’uburyo umuntu yirinda iyo ari mu ruganda mfite intego yo kuzagira uruganda n’ubwo nkunda ibijyanye n’ubuganga.”

Keza Clarisse Chanie, ufite inzozi zo kuzubaka uruganda

Hirwa Gentil, na we ni umwe mu banyeshuri bitabiriye, yashimye uburyo uruganda rufite ubuhanga mu guhanga udushya no kurengera ibidukikije ariko agasaba n’ibindi bigo kujya bazana abanyeshuri gusura inganda n’ibindi bikorwa remezo, kuko ngo bahungukira ubumenyi.

Yagize ati :“Namenye ko ko sima itunganywa hakoreshejwe uburyo bugezweho kandi butangiza ibidukikije. Byatumye nkunda amasomo y’ubutabire, ndifuza no kuziga ibijyanye n’inganda mu mashuri yisumbuye.”

Hirwa Gentil, asaba ko buri munyeshuri wo ku kigo cyabo yagira urugendo shuri

Ubuyobozi bw’uruganda Prime Cement bwakiriye abanyeshuri neza, bubaha ibisobanuro birambuye bijyanye n’imikorere y’uruganda, uko sima itunganywa, uburyo bapima ubuziranenge ndetse n’uburyo bifashisha ikoranabuhanga mu gucunga umutekano n’isuku.

Iri shuri risanzwe rizwiho gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi bushingiye ku bikorwa bifatika, nk’uko bigaragazwa n’izi ngendo shuri zihuza amasomo n’ubuzima busanzwe.Ubuyobozi bwaryo bushimangira ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka , kandi ngo hagamijweko umunyeshuri ajya mu bizamini afite akanyabugabo (Morale).

Uko ari 120 bose bishimiye ko ikigoi cyabo cyabafashije gusura uruganda rwa Sima babonaga inyubako gusa