Mu Rwanda:Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage bumva.Minisitiri Gatabazi.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney  wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Nyirarugero Dancile,Guverineri mushya w’iyi Ntara, ku wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 , yabwiye Nyirarugero Dancile wamusimbuye ku buyobozi bw’iyi ntara  ko  ituwe n’abaturage bumva gahunda za Leta,kandi bakunda umurimo.

Minisitiri Gatabazi, yagize ati: “ Iyi ntara uje kuyobora ifite abaturage bumva, bakunda umurimo bafite ubushake mu iterambere bavugisha ukuri, mbese ifite byinshi utasanga mu zindi ntara, ushyiremo imbaraga ziruse izanjye,uzabigishe ibyo batumva mu bishakire ibisubizo kandi ngufitiye ikizere, urashoboye”

Minisisitiri Gatabazi yahaye Guverineri Nyirarugero ibirango by’intara y’Amajyaruguru

Guverineri Nyirarugero Dancile, yijeje Minisitiri Gatabazi ko azakora atizigamye kugira ngo iyi ntara agiye kuyobora ikomeze  gutera imbere

Yagize ati: “ Ngiye gutanga umusanzu wajye ntizigamye, kandi nzakomeza ubufatanye na bagenzi banjye, dukore tugamije guhjesha ishema iyi ntara, cyane ko n’uwo dusimbuye ari umukozi , tuzakomeraza aho yari ageze mu kubaka iyi ntara ndetse twongereho n’ibindi bikomeza kubaka iyi ntara ariko mbere na mbere umuturageku isonga kuko ni we ibikorwa byose bishingiyeho mu iterambere ry’igihugu”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yijeje Minisitiri Gatabazi ko azaharanira iterambere ry’intara.

Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com, bavuze ko Gatabazi yabayoboye neza bakaba bifuza ko umusim,buye yazakomereza aho yari ageze ndetse akarenzaho nk’uko Muhire Wilington yabivuze

Yagize ati: “ Minisitiri Gatabazi akiri Guverineri w’iyi ntara hari byinshi yahinduye cyane, harimo gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe aha umuturage agaciro, yarwanye urugamba rwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’ibindi,  mu iterambere afatanije n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, hari imihanda yubatswe kimwe n’amashuri y’imyuga ariyo TVT, ahakunze kunyuzwa ibiyobyabwenge mu rwego rwo guhangira imirimo urubyiruko, muri rusange iyi ntara hari aho ayisize mu iterambere, umusimbuye rero turamusaba gukomeza kwita ku muturage no guharanira icyamuteza imbere, kandi twifurije Minisitiri Gatabazi na Guverineri umusimbuye imirimo myiza no kuzayisoza bafite intsinzi”.

Muri uyu muhango Minisitiri Gatabazi yaboneyeho gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere, ndetse ashimira  n’abayobozi bose bakoranye, abikorera, abanyamadini ndetse n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru akaba yaragiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika akagirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuwa 15 Werurwe 2021.

Minisisitiri Gatabazi ashimira  Perezida Kagame ukomeje kumugirira ikizere.

 

 

 3,121 total views,  2 views today