Kigali: Abakozi bo ku ivuriro rya Legacy bahuguwe ku kwirinda inkongi z’umuriro

Yashyizweho na rwandayacu.com

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira bahuguye abakozi 52 bo ku ivuriro Legacy Clinic uko bakwirinda inkongi. Amahugurwa yabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi aho iri vuriro riherereye.
Aya mahugurwa yari amaze iminsi ibiri, ni muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kujya mu bigo bitandukanye igahugura abakozi uburyo bw’ibanze bwo kurwanya no gukumira inkongi.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi bw’ibanze abakozi bo mu bigo bitandukanye ku bijyanye no kwirinda inkongi n’uko bakwitabara igihe zibaye.
Yagize ati” Aya mahugurwa turimo kuyakorera mu bigo bitandukanye, turabaha ubumenyi bw’ibanze ku gukumira inkongi cyangwa kurwanya inkongi bifashishije ibikoresho bizimya umuriro biri aho bakorera n’aho batuye. Hagamijwe kurwanya ibibazo bikunze kuba iyo habaye inkongi hakangirika ibintu byinshi ndetse hakaba n’abahasiga ubuzima.”

Abakozi b’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bageze mu bice bitandukanye by’iri vuriro rya Legacy Clinic bagira inama bagira ubuyobozi bw’iri vuriro bitewe n’ibyo babonye

Umuyobozi ushinzwe imari muri iri vuriro, Muhire Ernest yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba barateguye amahugurwa ku bakozi b’iri vuriro.

Yagize ati” Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba baje kuduhugurira abakozi ku kwirinda no kurwanya inkongi. Aya mahugurwa aziye igihe, ubumenyi duhawe buzadufasha ku kwirinda inkongi no kwitabara igihe ibaye.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ivuriro bugiye gukurikiza inama bahawe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’iri vuriro. Polisi yanatanze nimero za telefoni abantu bashobora kwifashisha bagahamagara igihe hari ahabaye inkongi.

 610 total views,  2 views today