IG P Munyuza yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba umusemburo w’iterambere

Yashyizweho na Rwandayacu.com

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, yasabye urubyiruko kugira intego mu buzima bwabo kandi bakaba umusemburo w’iterambere.Ibi yabitangaje ku wa 25 Mata, 2022;ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itandatu, urubyiruko rw’abakorerabushake mugukumira no kurwanya ibyaha bagera kuri 257 baturuka mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze bakorera mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ni  amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “ Urungano rufite intego”.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba  CG Emmanuel K. Gasana, n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihgu, Dusengiyumva Samuel.

IGP Munyuza yibukije uru rubyiruko ko rugomba gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura, kuba intangarugero , no kugira imyitwarire myiza ko aribyo bizatuma baba urubyiruko rufite icyerekezo, rukanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyababyaye kandi rukanabumbatira umutekano w’igihugu.

Yagize ati: “ Turifuza urubyiruko rudakoresha ibiyobyabwenge, rudakora magendu, rurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, rudakora ubujura, urubyiruko rufite isuku, rurwanya ruswa, rutanga serivise nziza, urubyiruko rwimakaza umutekano, imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’abanyarwanda.”

Yabashishikarije gukoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, guhanahana amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya amahoro n’ituze ry’abaturage.

Mu gihe cy’ iminsi itandatu, uru rubyiruko rwigishijwe amasomo atandukanye arimo; Amateka y’igihugu cyacu, uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerozo ya Jenoside, Indangagaciro z’umunyarwanda, Kurwanya ibyaha, guhanga udushya, iterambere n’andi masomo atandukanye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu; Dusengiyumva Samuel, yasabye uru rubyiruko kurangwa n’ibikorwa, kandi bakaba intangarugero aho batuye.

Yanabibukije ko kugera ku ntego bisaba ko basangiza ubumenyi n’ubwenge bize ku bandi basize aho batuye, kandi bakamanuka bakegera hasi, ibi byose kandi bakazibigeraho mu gukorera hamwe

Yagize ati:“Bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano, uru rubyiruko ruri mu nshingano zanyu, ni mubahe igihe, kandi mu bashyigikire, bazaba igisubizo cy’ibyo twifuza kugeraho byose.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana yavuze ko igihugu cyamaze kumenya uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya covid-19, aho uru rubyiruko rwagize uruhare mu kukirwanya, rugenzura ko imyanzuro yabaga yafashwe na Leta yubahirizwa hirindwa ko iki cyorezo gikwirakwira.

Yongeyeho ko uru rubyiruko rwagize uruhare mu guhashya ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane mu karere ka Nyagatare, n’utundi turere tugize iyi Ntara.

Urubyiruko  rw’abakorerabushake mugukumira no kurwanya ibyaha  rurenga 400 mu Karere ka Nyagatare rwakoranye n’inzego z’umutekano mu guhashya ibyaha byambukiranya umupaka muri aka Karere.

Ati:“Intara y’Iburasirazuba ifite urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rugera kuri 76.593, ibi ni ibyishimo ku gihugu. Muri intangarugero ku kuba urungano rufite intego. Urungano rufite indangagaciro z’ubumwe, kwihangana, Gukunda igihugu, Gukora cyane.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rukaba rukora ibikorwa by’ubukorerabushake ubivunje mu mafaranga bikaba byatwara amamiliyoni, aho rugira uruhare mu kubakira no gusanira amazu abatishoboye, gukora imihanda, uturima tw’igikoni, gutera ibiti, rukanagira uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza, ndetse no mu bikorwa by’iterambere.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

 1,291 total views,  2 views today