Ibihangano bya Nsengimana bihumuriza benshi mu mu bihe byo kwibuka
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Nsengimana Justin , ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zijyanye no kwibuka abazize Jenoside mu 1994, kimwe n’iziganisha ku bumwe n’ubwiyunge,akaba ari uwomu karere ka Ngororero, indirimbo ze nk’uko bivugwa n’abazumva ngo zifite ubutumwa kandi zigahumuriza.
Bamwe mu baturage bo muri Ngororero bavuga Nsengimana ari umwe mu rubyiruko rwo muri Muhanda, rwiyemeje guharanira ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gutanga imbabazi kubiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umwe muri bo yagize ati: “Nsengimana indirimbo ze zinkora ku mutima, n’ubwo hari ubwo zinshegesha nk’iriya ivuga amakoti n’ibitenge, gusa mushimira ko yagize ubutwari bwo kwakira ibyamubayeho muri Jenoside cyane ko yabuze abe; ndetse agahoza na bagenzi , ni umwe mu rubyiruko rwo muri muri Muhanda ruharanira uburenganzira bwa Muntu, ibi tubibonamo imbaraga nyinshi kuko indirimbo ze zatuvuye ibikomere, ndetse bituma tubabarira, twimakaza gahunda ya Ndumunyarwanda”.
Zimwe mu ndirimbo za Sengimana zikora ku mitima y’abantu harimo iyo bita Amakoti n’ibitenge
Uyu muhanzi watangiye gukora mu nganzo agahimba indirimbo guhera muri 2014,kuri ubu afite imyaka 29 ngo yari agamije gohaza ababuze ababo ndetse no gushishikariza abanyarwanda gukundana.
Yagize ati: “ Nk’abandi banyarwanda bose babubuze inshuti n’abavandimwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,babayeho mu kababaro n’agahinda gakomeye, nafashe umwanzuro wo kubahoza mbinyujije mu ndirimbo,kugira ngo nanjye ntange umusanzu wanjye mu kwigisha no kumenyekanisha uburemere bwa Jenoside mu Rwanda , ibi bikaba ari bimwe nanone bizatuma amateka yacu atazimangana”.
Nsengimana aririmba indirimbo ziganisha kugukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo
Nsengimana akomeza asaba urubyiruko gukunda igihugu no kwirinda ingegabiterekerezo ya Jenoside
Yagize ati: “Nta bandi baragwa b’uru Rwanda uretse twebwe urubyiruko, niyo mpamvu dukwiye gufatira urugero ku ngabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zo zatubohoye zikadusubiza ubuzima, ikindi ndashimira Perezida Kagame wahuje abanyarwanda, aho buri wese agenda yemye nta vangura, buri mwana akiga amashuri ashaka kandi ashoboye, ni twe rero mbaraga z’igihugu dukwiye gukomeza kugisigasira”.
Zimwe mu ndirimbo zamamamaye harimo Abandi bajya gusura ababyeyi babo babazaniye amakoti n’ibitenge n’izindi…
Kugeza ubu Uyu muhanzi Nsengimana afite indirimbo 7 (video zigaragaza amashusho n’izindi 20 z’amajwi (audio), akaba afite intego yo gukomeza guhanga izi ndirimbo agamije gukangurira abanyarwanda kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
1,970 total views, 4 views today