Musanze:Iterambere ryose rishingiye ku muco.Padiri Dr Hagenimana Fabien

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo abanyashuri biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri bamurikaga umuco w’ibihugu byabo (InterculturalDay) uko bahiga bakomoka mu bihugu 17. Umuyobozi waryo Padri Dr Hagenimana yabasabye gukomera ku muco wabo , kuko ari kimwe mu bihugu byabo bizatera imbere.Ni mu gihe aba banyeshuri nabo basanga umuco w’ibihugu bituriye Afurika kimwe no kwisi yose bifite aho umuco wabyo ujya ujya guhurira.

Padiri Dr Hagenimana yagize ati “Ndasaba ko urubyiruko rwiga muri INES Ruhengeri kimwe n’abahakorera, gukomeza gukomera ku muco wabo kuko ni wo ngobyi ihetse amateka ya buri gihugu, kandi usuzuguye umuco w’igihugu ken awe ubwe aba yisuzuguye cyane, kandi utagira umuco no kubaho byamugora cyane, mboneyeho no gusaba uru rubyiruko no gukomeza kwiga umuco wo mu bindi bihugu, kugira ngo nyine isi ikomeze itere imbere n’u Rwanda muri rusange”.

Hakizimana Samuel ni umwe mu banyeshuri bo kuri INES Ruhengeri, yabwiye Rwandayacu.com, ko we yasanze hari aho umuco ugenda uhurira n’ibindi bihugu byo mu isi.

Yagize ati: “Mbere ya byose reka nshimire INES Ruhengeri yashyizeho uyu munsi wo kwimakaza umuco no gusangira n’abandi banyeshuri ba hano bo mu bindi bihugu uwabo, byatumye menya ko hari nk’uburyo abaturanyi bategura indyo, bikagira aho bihurira no mu Rwanda, umuco rero ni ingobyi ihetse abenegihugu nk’uko Umuyobozi wa INES Ruhengeri yabitubwiye, ahatari umuco abantu babaho mu mutekano muke n’umwiryane kukontabwo baba bacyubahana”.

Abanyeshuri baturuka mu bihugu binyuranye biga kuri INES Ruhengeri, haba ibyo muri Afurika Uburayi n’ibindi, nyuma yo kubona Umuco w’abanyarwanda, bavuze ko ari mwiza kandi ushimishije nk’uko Ntwali Frolisse mu Burundi yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati Nashimishijwe n’imbyino nyarwanda ziryoheye umutima n’aamaso. Byampaye isomo rituma nkunda uumukobwa wo muRwanda no kumuha  agaciro umugore kurusha uko nabyumvaga nk’uko mu Rwanda babikora Uyu ni  umunsi uryoheye ijisho. Namenye kandi  uko mu Rwanda batwaraga umwami n’umwamikazi we babagaragiye, byanshimishije cyane.”

Bimwe mu byashiimishije abanyamahanga biga kuri INES Ruhengeri harimo n’imbyino nyarwada(foto Rwandayacu.com)

Felicitas Winkels wo mu Budage, we yavuze ko nyuma yo kumenya umuco w’abanyeshuri bigana byatumye arushaho kubakunda no kububaha kandi bituma bamwe bagenda bigira ku bandi.

Yagize ati “Narushijeho kumenyana na bagenzi banjye kuko twahuzwaga n’amasomo ariko ntube wamenya ngo aba ni abahe, bakunda iki, babaho bate? Iyo uzi umuco w’abantu bituma urushaho gukorana nabo, nigiye ku Banyarwanda uko basabana kandi hari amagambo usanga ahura n’ayacu bikatunezeza.”

Kugeza ubumuri INES Ruhengeri hari abanyeshuri bo mu bihugu 17  byo ku migabane yose y’isi; bagera kuri 137, uyu munsi mpuzamico ukazajya ukorwa buri mwaka kuri iri shuri rikuru,kuri ubu rigwaho n’abasaga ibihumbi bitatu.

 2,576 total views,  2 views today