Burera :  Mudaheranwa arasaba kurenganurwa ku bw’i cyamunara ridakurikije amategeko

Yanditswe na Setora Janvier

Umuturage  witwa Mudaheranwa Léodomir wo mu mudugudu wa Kabaguma, akagari ka Nkumba mu murenge wa Kinoni, akarere ka Burera; aratabaza inzego zibishinzwe  ngo arenganurwe ku Cyamunara riteganijwe ku mutungo we utimukanwa kubera ko mu rubanza No 00051/2020/TB/GAH yatsinzwemo na Nizeyimana Espérance.

Ni urubanza  RC  00051/2020/TB/GAH rwaciwe  n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga kuwa 17/09/2020 n’ururutambamira  RC  00136/2020/TB/GAH rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga kuwa  28/07/2021 rwagobotswemo na  Hitimana Augustin, Kanyarwunga Félicien , Ndahayo Evariste na  Ningenera Achille  Leon  nkuko  urukiko rwategetse  ko umutungo ubaruwe kuri UPI 4/04/09/03/4591 utagurishwa  mu kurangiza urubanza RC  00051/2020/TB/GAH kubera abawufiteho  imigabane  igera kuri 46%  nkuko bigaragara muri rutegetse ya  28 , iya 29  n’iya 31 nkuko bigararara  mu cyemezo cy’urukiko  Rwandayacu. com ifitiye  Kopi.

Umuhesha w’inkiko yashyize imyanzuro mu bikorwa yirengagije ikiciro cy’ubudehe cya Mudaheranwa (foto Setora Janvier).

Mudaheranwa Leodomir  aganira na  Rwandayacu.com yavuze ko  atigeze aburana na Nizeyimana  Espérance urubanza  RC  00051/2020/TB/GAH ahubwo ko yaburanye  urwatambamiwe  ari narwo yatsinzwemo  ariko ko yemera kwishyura , gusa ngo akishyura mu byiciro buhoro buhoro kuko ngo nta bushobozi afite cyane ko ngo ari no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Agira ati: ” Urubanza rwambere sinigeze nduburana kuko ntarutumiwemo ariko urwa kabiri rwari rwatambamiwe nararuburanye ari narwo natsinzwemo na Nizeyimaana Espérance . Uwo mwenda ndawemera ariko nkajya nkwishyura buhoho buhoro  uko ubushobozi bubonetse  kuko ;ndi umukene ubarizwa mu cyiciro cya mbere. Ni nayo mpamvu  nifuza ko nakorerwa ubuvugizi , inzu mbamo ntigurishwe,kuko ntabona aho mba cyane ko n’urukiko  rwategetse ko itagomba kugurishwa.”

Mu gushaka kumenya icyo umuhesha w’inkiko w’umwuga  Me Mukashema Florence avuga ku itangazo   Rwandayacu.com ifitiye Kopi rimenyesha  Cyamunara  ry’umutungo utimukanwa , yanditse  ahamagarira ababifitiye ubushobozi kuzitabira  Cyamunara  yari iteganijwe  ku nshuro ya mbere  kuwa  26/04/2022 uwo mutungo utimukanwa urukiko rwabujije  kugurisha  maze asubiza ko uburenganzira abufite kandi ko azagurisha  atitaye ku cyemezo cy’urukiko.

Agira ati ” Urubanza  rwaraburanishijwe  kandi Mudaheranwa  Léodomir aratsindwa  ategekwa kwishyura Nizeyimana Esperance  Miliyoni enye z’amafaranga y’ u Rwanda ( 4.000.000 frw). Bityo akaba agomba kwishyura ayo mafaranga  duteje Cyamunara  ku mutungo we utimukanwa kabone  nubwo  urukiko  rutabitegetse.”

Imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga ntabwo yanyuze Mudaheranwa (foto Setora ).

Abajijwe  impamvu ashaka  gukora ibitarategetswe  n’urukiko  yakuyeho  telefoni  yavuganiragaho n’umunyamakuru wa Rwandayacu.com.

Itegeko No 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize  y’imanza z’imbonezamubano , iz;ubucuruzi, iz’umurimo  n’iz’ubutegetsi  mu ngingo  yaryo ya 252, ivuga uko  igenagaciro rikorwa  ariko  wareba agaciro k’inzu itezwa Cyamunara  ugasanga  bihabanye  n’ibyatanzwe mu rukiko.

Igira iti ” Umuhesha w’inkiko umaze gukora inyandikomvugo y’ifatirabwishyu, akoresha igenagaciro ry’imitungo yafatiriwe mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) yifashishije impuguke ahawe n’Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro, raporo y’igenagaciro akayishyikiriza nyir’umutungo ufatiriwe n’uberewemo umwenda, akagenera kopi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari uherereyemo. Iyo raporo y’igenagaciro itangazwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa. Uwishyuza n’uwishyuzwa bafite uburenganzira bwo kunyomoza igenagaciro ryakozwe bifashishije impuguke bahawe n’Urugaga rw’Abagenagaciro. Iyo habayeho impaka, Umuhesha w’inkiko yemeza igiciro”

Ni mu gihe  mu ngingo ya 259 y’itegeko ryavuzwe haruguru , bibujijwe kugurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo nkuko n’urukiko rwa Gahunga rwabitegetse.

Igira iti “Ntawe ugurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo na kimwe cya kane (1/4) cya hegitari cy’ubutaka bwagenewe ubuhinzi bitunga uwafatiriwe n’urugo rwe babura ntibabeho, keretse biramutse bigaragajwe ko afite ibindi cyangwa ashoboye kubibona atagizwe umukene ngo abere umuzigo Leta. Kutagurisha umutungo bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba umutungo watanzweho ingwate.”

Iri tegeko  rinavuga ko  Cyanubara  ikozwe mu buryo butubahirije amategeko  rishobora  guhagarikwa no guteshwa agaciro  nkuko bigaragara mu  ngingo yaryo ya 260 igira iti “Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba Urukiko rw’Ibanze rw’aho cyamunara igomba kubera kuyihagarika iyo:

 1° hatubahirijwe amategeko agenga ishinganisha, ifatira n’itangazwa rya cyamunara;

2° umutungo ugomba kugurishwa udashobora kugurishwa kubera ubukene bwa nyirawo nk’uko biteganywa mu ngingo ya 259 y’iri tegeko;

3° hari ikimenyetso kidashidikanywaho kigaragaza ko umutungo ugiye kugurishwa atari uw’uryozwa kwishyura. Izi mpamvu ni nazo zishingirwaho mu kirego gisaba gutesha agaciro cyamunara yakozwe.”

Si rimwe, si kabiri abahesha b’inkiko  barangije imanza  mu buryo bunyuranije n’amategeko  bikagira ingaruka ku baburanyi  ndetse bikabyarira n’abo bahesha b’inkiko  ibihano bikakaye  kubwo kutubahiriza inshingano  zabo no kwirengagiza amategeko  nkana.

 

 

 

 

 

 1,963 total views,  2 views today