Amajyaruguru: Nta  we uzatera u Rwanda  aje kwica abanyarwanda  ngo twemere ko asubirayo amahoro.Guverineri Gatabazi.

 

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yifatanyaga n’imiryango y’ababuriye ababo mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi cyari kitwaje intwaro gakondo , ku wa 5 Ukwakira 2019, mu murenge wa Musanze, yatangajeko batazihanganira uzahirahira ngo agamije kwica abaturage  bizamugwa nabi.

Abagizi ba nabi bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2019, bagabye igitero  mu murenge wa Musanze  , akagari ka Kabazungu, bakica abaturage 14, abandi barabakomeretsa, ibi bintu ngo bikaba bitazihanganirwa haba ubuyobozi ndetse n’abaturage.

Guverineri Gatabazi yagize ati: “ Abanzi b’u Rwanda bagabye ibitero binjira mu gihugu cyacu , batwicira abaturage, ingabo zacu arizo RDF, zarabarashe , abandi zibafata mpiri, nta munsi n’umwe tuzemera ko umwanzi yinjira mu gihugu akatwicira abaturage, agamije kubangamira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho , ntituzemera ko asubira iyo yaturutse amahoro, uwo ari wese ufite uwo mugambi abyibagirwe ingabo z’igihugu cyacu ziri maso”.

Guverineri Gatabazi akomeza asaba abaturage na  bo gukomeza kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe uwo babona wese ko ashobora guhungabanya umutekano , cyangwa se uwo babona batamuzi mu midugudu aho batuye.

Bamwe mu baturage bo mu  mu karere ka Musanze, bavuga ko batazihanganira uwo ari wese azabinjirira agamije guhungabanya umutekano.

Hategekimana  Paul,  ni umuturage wo mu murenge wa Musanze, avuga ko u Rwanda rugeze ahantu rudakwiye guhembererwa umwiryane.

Yagize ati: “ Hari bamwe mu bari bagabye igitero ubwo badusangaga mu ngo zacu, batubwiraga ko baje kutubohora, mbese batwinjizamo amagambo y’amacakubiri, ibi hintu rero twarabirenze, ari nayo mpavu kuri ubu  dufatanije n’ingabo z’u Rwanda twahise ducakira abagera kuri batanu, ntabwo tuzemera u Rwanda rusubira mu icuraburindi , turabizi Jenoside yadukozeho ndetse n’abacengezi baratwicira, ibi byadusubije inyuma tuzakomeza rero kurwanya uwanga u Rwanda iyo ava akagera”.

Muri iki gitero haguyemo abari bakigabye  bagera kuri 19, hafatwa mpiri abagera kuri batanu, bazashyikirizwa inzego bireba kugira ngo bakurikiranweho ibyaha bakoze.

 403 total views,  8 views today