Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi araburira  ba Rusahurira mu nduru bazamuye ibiciro ku miti yica  udukoko mu myaka.

 

Yanditswe na Chief Editor.

Mu  gihe abahinzi bo mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’Amajyaruguru bugarijwe na Nkongwa yongeye kwibasira imyaka  yabo cyane cyane ibigori, ariko noneho bakaba bavuga ko bafite insongerezi za bamwe mu bacuruza imiti yica udukoko twangiza imyaka bazamuye ibiciro;bigatera abahinzi igihombo, Guverineri Gatabazi we asanga  kuri we abo ari ba Rusahurira mu nduru maze abasaba kubizibukira.

Hashize amezi abiri icyorezo cya Nkongwa cyongeye kwibasira imyaka , ariko aho ivugwa cyane ni mu karere ka Burera na Musanze , bamwe mu bahinzi bavuga ko babangamiwe ni uko kugeza ubu umuti wica nkongwa wikubye inshuro zirenga ebyiri.

Mushiyimana Edsa wo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze yagize ati: “ Rwose Nkogwa kuri ubu igiye kuzadutera inzara ku buryo, tutazarya Noheri n’ Ubunani bwa 2019, tunezerewe kuko iyo dusaruye ibigori ni bwo tugura iby’iminsi mikuru, ibi byari gushoboka ko tuzabona amafaranga ariko noineho tubangamiwe ni uko igiciro cy’umuti dutera mu myaka wazamutse ukikuba kabiri gasaga , nk’ubu uwaguraga amafaranga 700, ugeze ku 1800, urumva ko biko”.

Sebageni wo mu murenge wa Gitovu akarere ka Burera we avuga kugeza ubu umuti wica Nkongwa wahenze ku buryo n’uyifite atabura kwifuza n’ibihumbi bibiri ku gacupa.

Yagize ati: “Kuri ubu umuti ukoreshwa mu kwica Nkongwa ugura amafaranga agera ku bihumbi bibiri agacupa, njye rero nibaza aho abacuruza imiti baba baranguriye iyi miti, njye nsanga yenda ntayo dufite ahari mu gihugu, niba rero ari ntayo reka dusabe ubuyobozi buturwaneho tubone imiti yica nkongwa ku giciro gikwiye, kandi kitabangamiye umuhinzi, kuko nitureba nabi imirima y’ibigori byacu irasigara ari imirara ni ukuri”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru we avuga ko bidakwiye na busa ko umuntu azamura igiciro uko yibineye.

Yagize ati: “ Igiciro cy’imiti yica udukoko kirazwi , sinibaza rero ukuntu umuntu abyuka akishyiriraho igiciro cye, aba ba Rusahurira mu nduru rero ni ko nabita baramenye kuko ntabwo bikwiye , kuba kandi yenda imiti itagera ku bahinzi uko bikwiye, ni ikibazo tugiye kuganiraho na Minisiteri y’ubuhinzi ndetse na RAB, ariko abishyiriraho ibiciro uko bishakiye babihagarike.”

Abahinzi barasabwa gukomeza gukurikirana imirima yabo bayisura kugira ngo bakomeze guhangana na nkongwa , kandi aho bayibonye bagatanga amakuru ku bashinzwe ubuhinzi.

 

 806 total views,  4 views today