Amajyaruguru : Bungutse ikipe nshya y’umukino w’Amagare ” Musanze Cycling Club”
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Kuri wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira, 2020 mu karere ka Musanze hatangijwe ku mugaragaro ikipe nshya y’umukino w’Amagare yitwa Musanze Cycling Club(MCC) , iki gikorwa kikaba cyashimishije abayobozi b’inzego zinyuranye zo mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abaturage bayo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, avuga ko iyi kipe ya( MCC) iziye igihe ndetse ashimangira ko kuba akarere ka Musanze katari gafite ikipe cyari ikibazo yagize gikomeye
Yaagize ati: “kuba tutari dufite ikipe y’Amagare mu karere ka Musanze cyari ikibazo ubu rero ni nyungu mu karere ka Musanze kuba twungutse , uyu ni umukino utanga amahirwe ku bana ndetse ukabinjiriza n’amafaranga ndetse natwe tuzabashyigikira abagize igitekerezo cyo gushinga MCC , nkaba nsaba urubyiruko gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura birinda kujya mu bintu bishobora kubakururira ingorane ahubwo bakitabirira ibishobora
kubagirira akamaro.
Perezida wa Musanze Cycling Club (MCC), Bizimana Festus avuga ko baje gukemura ikibazo cyo kuba mu karere Musanze nta kipe y’umukino w’Amagare yari ihari kandi ari igicumbi cy’amagare ku rwego rw’igihugu ndetse n’ubukerarugendo
Yagize ati”Tuje gukemura ibibazo , twongera umubare w’abakinnyi , tuje gufasha urubyiruko kandi dufite ubushake na gahunda, kugira ngo ukina uyu mukino w’amagare umugirire akamaro, ubu MCC itangiranye n’abakinnyi 6 ariko mu minsi irimbere tuzashakisha izindi mpano muri Musanze (Talent detection) dufite intego yo kurangiza uyu mwaka tugeze kubakinnyi 15 ndetse harimo n’abakobwa nka 5”.
Mukazibera Maria Agnes akaba Visi Perezida wa mbere mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare nu Rwanda(Ferwacy) ,avuga ko bishimiye cyane kuba Bungutse ikipe nshya byumwihariko mu karere ka Musanze, umujyi w’ubukerarugendo
Yagize ati”Urabona Musanze ifite ikintu cy’ubukerarugendo; bigaragara ko iyo ubihuje na siporo byarushaho kuba byiza, iyi kipe rero “MCC” iradufasha guhuza siporo n’ubukerarugendo, nkaba nshimira abagize igitekerezo cyo gushinga iyi kipe ndetse nsaba akarere kuzakomeza gushyigikira iyi kipe”.
Abayobozi banyuranye mu ntara y’Amajyaruguru bishimiye iki gikorwa (foto Rwandayacu.com)
Guverineri w’intara y’Amajayaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango atangiza ku mugaragaro (MCC)yavuze ko Kuba Musanze ari ikicaro gikuru cy’Amagare bitumvikana uburyo itari ifite ikipe iyihagararira mu marushanwa
Yagize ati”Nta mpamvu nimwe twasobanura ko tudafite ikipe mu marushanwa kandi Musanze ari igicumbi cy’amagare , niyompamvu twifuje ko hano i Musanze habaho ikipe ndetse, ndashimira Festus n’abagenzi be bashinze iyi Musanze Cycling Club (MCC) ndetse hashobora kuzavuka n’andi makipe binyuze mu bikorera tukajya tubona amakipe ahagarariye Musanze mu marushanwa”.
Iyi Musanze Cycling Club ni yo ivutse bwa mbere muri aka karere ka Musanze, igamije guteza imbere siporo y’amagare ariko biteganijwe ko hazagenda havuka andi makipe.
2,523 total views, 4 views today