Abayobozi bakuru b’igihugu bari i Nyagatare mu mihigo (Reba amafoto uko byifashe)

Yanditswe na Rwandayacu.com

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu  bahagurukiye i Kigali mu modoka zitwara mu buryo bwa rusange, berekeza i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aho aho uturere dusinyana imihigo n’Umukuru w’Igihugu.

Ubusanzwe umuhango wo kwesa imihigo waberaga i Kigali, ariko biravugwa ko kubijyana i Nyagatare ari mu rwego rwo guteza imbere abahafite ibikorwa byakira abitabira bene izo nama kugira ngo na bo ayo mahirwe abagereho.

Umuhango wo gushyira umukono ku mihigo ya 2019/2020 no kwesa imihigo y’umwaka wa 2018/2019 warasubitswe kubera  impinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifuzaga ko ziba mu mihigo zijyanye no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’umudendezo w’umuturage.

Birumvikaa ko imihigo basinyana n’Umukuru w’Igihugu iza kwibanda ku gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage nko kubafasha kuvugurura imiturire, kurwanya imirire mibi, n’ibindi.

                                          

Nkuru dukesha Imvaho Nshya

 1,732 total views,  4 views today