AmakuruUmutekano

Musanze: Ubuyobozi bwasabye aborozi kororera mu biraro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwafashe ingamba zikomeye zo gukumira ikibazo cy’inka zizerera n’abashumba bahungabanya umutekano w’abaturage, busaba aborozi bose kororera mu biraro, mu rwego rwo kurengera umutekano w’abaturage n’imyaka yabo.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, wavuze ko iki kibazo cyamenyekanye binyuze mu makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, maze ubuyobozi bugihagurukira byihuse.

Yagize ati: Twamenye ikibazo cy’abashumba bahungabanya umutekano w’abaturage, kandi twafashe icyemezo cyo kugikemura burundu. Hari aho bamwe bakubita abaturage, bakonesha imyaka yabo, cyane ko baba mu rwuri rutazitiye. Ibi bituma bamwe bafata inzira mbi zirimo ubujura no gutera abaturage kaci. Amakuru abaturage baduhaye twayafashe nk’ingenzi, bituma dufata ingamba zihamye.”

Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko hakoreshejwe inama idasanzwe y’umutekano yahuje inzego zose bireba, hagamijwe gushaka umuti urambye w’iki kibazo.

Yagize ati: Abaveterineri, inkeragutabara ku rwego rw’imirenge, Polisi, Ingabo, abayobozi ba DASSO, abayobozi b’imirenge n’utugari twicaranye mu nama. Twemeje ko nta nka n’imwe ikwiye kongera kuzerera mu nzira. Twiyemeje kubarura inka zose kugira ngo hamenyekane izaturutse ahandi zije kugishishwa, kandi twasabye aborozi ko mu minsi 15 buri wese agomba kuba afite ikiraro kibamo inka ze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien avuga ko batazihanganira aborozi n’abashumba bateza umutekano muke

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kubaviramo gukomereka cyangwa gutakaza ubuzima, bubasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba.

Ku ruhande rw’abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, bavuga ko bamaze igihe bahangayikishijwe n’insoresore z’abashumba zizereza inka mu midugudu no mu mirima yabo, aho bavuga ko bakubitwa, bakamburwa utwabo, hakiyongeraho kwangizwa kw’imyaka no kuyiba.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Bukinanyana yagize ati: Twarayobewe, imyaka twahinze barayonesha, hari n’abo bakubise babambuye amafaranga. Ujya mu murima ufite ubwoba kuko inka ziza zigakandagira imyaka yawe zikayona ntugire icyo ubikoraho.”

Abaturage bishimiye icyemezo akarere kafashe ko gukora imikwabo y’abakekwaho guhungabanya umutekano buhereye ku bashumba

Undi muturage yavuze ko nubwo bagize ingorane nyinshi, bashimishwa no kuba ubuyobozi bw’Akarere bwumvise ikibazo cyabo bukagifatira ingamba.

Yagize ati: “Twari tutakibasha kugenda mu nzira , cyangwa ngo turyame dutekanye, ariko kuba ubuyobozi bwinjiye muri iki kibazo biraduhumuriza. Turizera ko izi ngamba zizashyirwa mu bikorwa vuba.”

Abaturage bagaragaje ibyishimo by’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabegereye bukumva ibibazo byabo, basaba ko icyemezo cyo kororera mu biraro gishyirwa mu bikorwa bidatinze, kugira ngo basubirane ituze, barinde umutekano wabo n’umusaruro wabo bawuhinze babize icyuya.

Muri Cyuve hakunze  kuboneka abashumba bameze nk’ibihaze