AmakuruImikino

Rwanda: Ababyeyi n’abanyeshuri bishimira gahunda yo kwigisha umukino wa kungufu mu mashuri

Gahunda yo kwigisha umukino wa Kungufu Wushu mu mashuri amwe yo mu Rwanda ikomeje kwishimirwa n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bawiga, bitewe n’inyungu ziganisha ku kugirira abana akamaro mu myitwarire, imibanire, imyumvire no mu gutozwa indangagaciro z’icyubahiro n’ikinyabupfura.

Kungufu  Wushu ni umukino wa siporo ushingiye ku myitozo ngororamubiri, kwigirira icyizere, kubaha abandi no kumenya kwifata; si umukino wo kurwana cyangwa gushyamirana nk’uko bamwe babyitiranya.

Ku bigo bitanu byatoranyijwe mu ntangiriro z’iyi gahunda, hamaze gushyirwamo abarimu babifitiye ubumenyi bashinzwe kwigisha abana mu buryo butekanye.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze, cyari kirimo n’abana barushanijwe mu gukina Kungufu Wushu, aho buri mwana yahembwe umudari n’ibindi bikoresho bizamufasha gukomeza amasomo ye,ikidi ni uko ibigo by’amashuri  byarushije ibindi byahawe ibihembo harimo n’ibikombe

Umuhoza Béatha, ufite umwana wiga mu mwaka wa gatatu, avuga ko kungufu yatumye umwana we ahindura ibyamugoraga mu gufata icyemezo n’imitekerereze.

Yagize ati“Umwana wanjye yabonye icyizere, yiga kwifata no kubaha abandi. Uyu mukino ntabwo ubatoza gukubita ahubwo ubatoza kumenya gukemura ibibazo mu mahoro. No mu rugo tubona impinduka.”

Bizimana Jean Paul, nawe afite umwana ukina Kungufu avuga ko byubatse imyitwarire ya gihanga ku mwana we wiga mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati“ Gukina Kungufu byamwigishije kwisobanukirwa, kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Byamufashije kwisuzuma, kutagira umujinya mwinshi no kugira ikinyabupfura. Nkatwe ababyeyi turabishimira,”

Kagabo Emmable , umwe mu banyeshuri biga kungufu, ku ishuri rya Wisdom, avuga ko uyu mukino wamuteye kwigirira icyizere no kugira imyifatire myiza.

Yagize ati“Nize kubaha abandi, kwifata no kurushaho kugira imbaraga mu mubiri. Uyu mukino utwigisha ko ingufu nyakuri ari ugufata icyemezo cyiza, si ugukoresha ubugome. Byanyigishije no kuba inyangamugayo,”

Aline yongeraho ko gukina Kungufu byamufashije mu igororangingo, kumenya guhagarara neza, gutembera neza no kugira umubiri utekanye.

Perezida wa Federasiyo y’Abakina Kungufu Wushu  mu Rwanda Ishimwe Valence avuga ko icyatumye uyu mukino ujya mu mashuri ari ugutoza abana  indangagaciro zirimo icyubahiro, ikinyabupfura, kwisobanukirwa n’icyizere.

Yagize ati:“Twashyize kungufu mu mashuri kuko ari siporo yubaka umwana mu mutwe no mu mubiri. Ntigamije kurwana, ahubwo igamije guha abana ubushobozi bwo kwimenya, kwifata no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Yongeraho ko mu bigo bitanu byatangiye kwigisha kungufu hari abarimu babishinzwe kandi babyigiye, kandi ko gahunda yo kubikwirakwiza mu mashuri menshi igikomeje.

Perezida w’ishyirahamwe ry’akina Kungufu Wushu mu Rwanda Ishimwe Valence

Yagize ati:“Intego ni uko mu gihe kizaza buri kigo cy’amashuri kizagira umwarimu ubifitiye ubumenyi, kugira ngo abana bacu bakure bafite ikinyabupfura n’indangagaciro zubaka igihugu,”

Ababyeyi n’abarezi bavuga ko iyi gahunda ije ikenewe kuko ifasha kwirinda amakimbirane mu mashuri, gukumira ihohoterwa, no guteza imbere umuco wo kubahana mu rubyiruko.

Kungufu kandi bifasha abana kwiyubaka mu mubiri no mu bwenge, bikabafasha mu masomo no mu mibanire yabo ya buri munsi.

Kungufu Wushu mu Rwanda ni umukino umaze kumenyekana no gukundwa cyane kuko n’abana b’abanyarwanda basigaye bajya kurushanwa ku rwego mpuzamahanga.