Musanze: Nyange Umutobe bise Ndakubiwe ukomeje guteza ibibazo by’ubuzima; harimo n’umutekano muke
Abaturage bo mu kagari ka Kabeza ,umudugudu wa Kibingo, umurenge wa Nyange , akarere ka Musanze, bavuga ko bazashimishwa no kubona ubuyobozi bufatira ingamba zikomeye umutobe bise Ndakubiw, bavuga ko umaze guteza ibibazo by’uburwayi n’imyitwarire idasanzwe ku bawunywa, mu miryango yabo.
Uyu mutobe ukorwa n’umugabo witwa Gisore , ndetse ngo ugemurwa mu masantere menshi y’ubucuruzi arimo Kinigi na Nyange. Abawunyoye bavuga ko uvangamo ibintu bitandukanye nk’isukari, pakimaya, ndetse n’udupfunyika tw’urumogi bawuraza aho baba bawutariye, bigatuma uwunyoye asinda bikabije cyangwa akaruka amaraso, ikaba igereranywa na za nzoga bita za Nzoga Ejo.

Uyu mutobe Ndakubiwe bawutara umunsi umwe ukaba wahiye , kandi ufite urufuro nk’urw’inzoga bise Nzogejo
Bamwe mu baturage bavuga ko ngo uyu mugabo yigishijwe kenshi n’inzego z’akagari ndetse n’umurenge ko yabireka ariko ngo yanze kuva ku izima nyamara abaturage bo basaba ko uyu mutobe byakwemezwa ko ari inzoga aho kuyobya abayoboke b’amadini n’amatorero kuko ngo uretse kuba warahinduriwe izina nawo uri mu bwoko bw’umuzefaniya nawo unyobwa bawita umutobe ariko ukabavugisha amangambure.
Nyirandikubwimana Claudine (izina yahawe ku bw’umutekano we,atuye muri santere ya Kinigi aho awunywa bavuye kuwurangura kwa Gisore.
Yagize ati: “Nigeze kuwunywa rimwe, numva umutwe urandya cyane ndetse mu nda mbabara nk’ufite indwara. Bukeye bwaho nabyutse ndwaye, ndetse numva mfite iseseme. Twaje kumenya ko bashyiramo ibintu bidasanzwe bituma abantu basinda cyane.”
Nzamwita Jean Bosco (izina yahawe), wo muri santere ya Ndabanyurahe , avuga ko uwo mutobe watangiye guteza n’umutekano muke mu ngo no mu mayira aho abawunywa bagira amahane mu ngo zabo kandi ngo abawunywa ni bamwe mu basenga ariko ngo ubasindisha kubi
Yagize ati: “Iyo abantu bawunyoye, hari igihe batongana cyangwa bagasinda bagatsemba ku muhanda. Bamwe bararuka amaraso, abandi bakarara batazi ibyo bakoze. Ubu ababyeyi baratubwira ko abana babo batagomba kuwunywa.”
Mukamana Vestine (amazina yahawe),atuye muri santere Rwasirizo , na we yagize ati:Yagize ati: “Hari abasore baza barasinze cyane nyuma yo kunywa Ndakubiwe. Usanga bavuga amagambo atari meza cyangwa bakarwana. Benshi bamaze guhura n’imihindagurikire y’imibiri kubera ibyo baribwa mu nda, kandi iyo uwunyoye ubyuka mu mutwe hahondagura cyane kubera ibyo ukorwamo nkeka ko harimo n’urumogi.”
Uwitwa Gisore , ari na we ukora uyu mutobe, avuga ko ibyo akora ari ubucuruzi busanzwe buzwi n’ubuyobozi bw’umurenge.
Yagize ati: “Umutobe wanjye si mubi. Abanyamahanga baza gusura Parike y’Ibirunga barawunywa, ndetse bawushima. Abavuga ko ubatera ibibazo batarusha ubuyobozi ububasha. Iyo byaba ari ikibazo, ubuyobozi bwawuhagarika kera. Hashize imyaka irenga ukorwa, abantu barawunywa nta kibazo bagira.”
Impuguke mu by’ubuzima rusange, (yirinze gutangaza amazina ye cyane ko abakora ibintu bitemewe akeka ko bamugirira nabi kubera kubicira isoko) avuga ko kunywa ibinyobwa bikozwe mu buryo butizewe bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Yagize ati : « Ibyo bita imitobe ikorerwa mu ngo cyangwa mu masoko adafite ubuziranenge, birimo ingaruka nyinshi. Iyo bikozwe hakoreshejwe ibintu nk’urumogi, pakimaya nyinshi cyangwa ibindi binyabutabire bitagenzuwe, bishobora gutera uburwayi bw’igifu, kuruka amaraso, no kwangirika kw’impyiko n’udusabo tw’inda. Hari n’abo bitera guhinduka kw’imyitwarire, bagasinda cyane cyangwa bagakora ibikorwa bitemewe n’amategeko.”
Yongeraho ati :“Abaturage bakwiye kumenya ko kunywa ikintu batazi aho cyakorewe ari nko kwiyahura buhoro buhoro. Ibinyobwa byose bigomba gusuzumwa n’inzego z’ubuzima mbere yo gushyirwa ku isoko.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange buvuga ko inzoga z’inkorano zikwiye gucika kandi ko bwigisha abaturage kuzizibukira.Burakangurira abantu bose bakora ibintu by’ibikorano batabifitiye ubumenyi n’uburenganzira kubihagarika.,ngo kuko Ubuzima bw’umuturage ni bwo bwa mbere. Nta nyungu umuntu ashobora kubona mu gucuruza ikintu gishobora kwangiza ubuzima bw’abandi kandi bugomba kubaka Musanze nzima, itekanye kandi isukuye.
Uwo mutobe umaze kumenyerwa cyane mu masoko atandukanye ya Kinigi na Nyange, aho usanga uwuhabwa nk’ikinyobwa gisanzwe. Ariko abaturage basaba ko ubuyobozi bwihutira kuwusuzuma no kuwugenzura, kugira ngo hatagira abakomeza guhura n’ingaruka zishobora gushyira ubuzima mu kaga.
Ndizeye Virikano yagize ati : “Turifuza ko Leta idufasha kumenya niba koko uwo mutobe utizewe, kandi hagafatirwa ingamba zibuza abantu gukomeza kuwukora cyangwa kuwucuruza batabifitiye uburenganzira,”
Mu gihe ubuyobozi bukirimo gukora igenzura, impuguke n’inzego z’ubuzima zisaba abaturage kwirinda ibinyobwa n’ibiribwa bitazwi inkomoko. Abakora ibyo bicuruzwa byo mu bwiru basabwa kubihagarika, kuko kuba ikintu gifite isura y’“inyungu” kitavuze ko kitari icyorezo cy’ubuzima.

