Musanze: Uruganda rwa Winnaz rumaze imyaka 10 rutunganya ibirayi, rwahinduye ubuzima bw’abaturage
Uruganda Winnaz, rukora amafiriti n’ibindi bikomoka ku birayi, rwizihije imyaka 10 rumaze rutangira ibikorwa byarwo mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze.
Uru ruganda rwabaye isoko y’iterambere ry’abahinzi b’ibirayi, abakozi, n’abaturage bo mu karere no mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uruganda rwa Winnaz rwashinzwe mu 2014, naho ibikorwa byo gutunganya ibirayi no gushyira ku isoko brand ya Winnaz byatangiye mu 2015, rugamije guha agaciro umusaruro w’abahinzi no guteza imbere urwego rw’inganda mu Rwanda.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Gacaca no mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze bavuga ko Winnaz yabahinduriye ubuzima.
Nzabarinda Isaac yagize ati : “Mbere twahingaga ibirayi tugasarura tukabura isoko. Ubu dufite amahoro kuko twizeye ko Winnaz izagura umusaruro wacu. Kuva batangiye kugura ibirayi byacu, twabashije kubaka amazu meza, kwishyurira abana amashuri, ndetse n’abagore bacu batangiye kwibumbira mu makoperative yo kuzigama.”
Uwimana Claudine yongeyeho ati:“Winnaz yatumye abahinzi tubona agaciro. Ubu turahabwa amahugurwa ku buryo bwo guhinga neza, tukabona imbuto nziza, kandi amafaranga twinjiza atuma tubaho neza. Ubu ubuhinzi si umurimo w’ababuze icyo bakora ni akazi , ni isoko y’iterambere.”
Umwe babyeyi bahawe akazi na Winnaz akaba akora mu ishami rishinzwe gupfunyika amafiriti, yagize ati:“Nk’umubyeyi, gukorera Winnaz byamfashije gutunga umuryango wanjye. Ikindi ni uko aha batwitaho, tugahabwa amahugurwa n’ibikoresho by’ubwirinzi. Ndishimira kuba ndi umwe mu bagize amahirwe yo gukora mu ruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku birayi by’iwacu Musanze”.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Hollanda FairFoods Egide Niyibizi yavuze ko imyaka 10 ishize yagaragaje ko ubufatanye hagati y’inganda n’abahinzi bushobora guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati:“Twahereye ku ruganda ruto, none ubu dushobora gutunganya toni zisaga 2,5 z’ibirayi ku munsi. Intego yacu ni ugukomeza guteza imbere abahinzi b’imbere mu gihugu, tubaha isoko rihamye kandi tukanazamura ireme ry’umusaruro. Twishimira ko dufatanya na Leta mu guteza imbere inganda zikomoka ku musaruro w’imbere mu gihugu.”

Niyibizi Egide Umuyobozi Mukuru wungirije wa Hollanda FairFoods
Yakomeje ati:“Winnaz ni isoko y’akazi ku bantu barenga 60 mu buryo butaziguye, n’abarenga 450 mu buryo butaziguye. Ibi bitanga icyizere ko ubuhinzi buhuje n’inganda bushobora guhindura ubukungu bw’uturere twacu.”
Uwanyirigira Clarisse , yashimye uruhare rwa Winnaz mu guteza imbere ubuhinzi n’imibereho y’abaturage
Yagize ati:“Winnaz ni urugero rwiza rw’inganda zubaka ubukungu bw’igihugu. Kuba ruri hano i Musanze byatumye abahinzi b’ibirayi babona isoko rihamye kandi ribaha agaciro.

Uwanyirigira Clarisse Ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, ashimira Winnaz ku byo imaze kugeza ku banyarwanda
Ni uruganda rwatumye habaho impinduka mu buzima bw’abaturage, kandi rwubatse ishusho nshya y’uko ubuhinzi bushobora guteza imbere igihugu.”
Yakomeje asaba abahinzi gukomeza gukorana neza n’uruganda, ati:“Turabasaba gukomeza guhinga ibirayi mu buryo bwa kinyamwuga, bakitabira amahugurwa n’ubufatanye n’inganda nka Winnaz. Ni bwo iterambere rirambye rizagerwaho.”
Mu kwizihiza iyi myaka 10, uruganda rwa Winnaz rwagaragaje ko imiyoborere myiza, ubufatanye hagati y’abikorera, Leta, n’abaturage ari yo nkingi y’iterambere ry’ukuri.
Uru Ruganda rwa Winnaz rufite abakozi 60 bahoraho n’abandi bagera kuri 450 ba nyakabyizi.Rukaba rukorana n’abahinzi basaga ku 1500, bishimira ko babonye isoko

