AmakuruImibereho

Rubavu: Abaturage badashye umusururu wari umaze kumenwa n’nizego z’umutekano

Inkuru Rwandayacu ikesha ikinyamakuru Igikativ.edia.rw ivuga ko B bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kiziguri, Akagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa kumi n’imwe, babonye inzego z’umutekano zirimo abapolisi babiri n’abadaso batatu, binjira mu gipangu cy’umuturage maze bamena inzoga gakondo zizwi nk’“umusururu” zisaga litiro ibihumbi 3, bavuga ko ari inzoga z’inkorano zitemewe.

Uwamenewe umusururu yagize ati:“Baje binjira mu gikoni aho twari dutangiye gucana. Barambaza bati: ese uyu ni umusururu? Ndababwira nti: yego. Nababwiye ko dukoresha amasaka n’ifu, Hashize akanya baravuga ko bagiye kubimena. Abaturage bari bahari barabibabuza bavuga ko nta ngaruka bigira ku buzima bwabo, ariko inzego z’umutekano zirabyanga zirabimena.”

Abaturage benshi bagaragaje kutishimira iki gikorwa, bavuga ko ibyo banywaga nta kibazo cy’uburwayi byari byarabateje.

Umwe yagize ati:“Bagiye kumena ibintu abantu bari baracuruje imyaka myinshi, kandi nta muntu wigeze arwara. Twe tugura amasaka tukabyiyengera tumusuriru, kuva kera nta kibazo byaduteye.”

Undi muturage ati:“Iyo baza kumena inzoga z’inkorano zigurishwa ahantu hari ibibazo, tuba twarabishyigikiye. Ariko aho bameneye umusururu nta kibazo wari uteza. Ahubwo twari twamaze no kuwunywa bamwe.”

Hari n’abemeza ko hari ikihishe inyuma y’iki gikorwa, kuko hari abandi bacuruza inzoga gakondo muri ako gace batigeze bagirwaho ingaruka.

Umwe ati:“Abantu bazakomeza kurakara. Uzi kubona umuntu akugana mu gipangu akamena ibyo wakoranye imbaraga, ubundi ukabifungirwa? Hari icyihishe inyuma.”

Ku ruhande rwa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Umuvugizi wayo, SP Twaje Amahoro, yabwiye itangazamakuru ko we ntacyo yari yabimenyeshejweho, avuga ko agiye kubaza Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Nyundo kugira ngo amenye neza ibyabaye.

Mu gikorwa cyabaye, hangijwe litiro zisaga ibihumbi 3 z’inzoga gakondo zifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Abantu babiri bari banyir’izo nzoga bafashwe bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Kanama aho bafungiye by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.