Musanze: Imurikagurisha ryerekanye agashya k’imodoka z’ikigo Car Car BABA zibungabunga ibidukikije
Mu imurikagurisha rito rya MINI-EXPO 2025 ririmo kubera mu Karere ka Musanze, hagezweho udushya twinshi ariko igikomeje kundwa na benshi ni imodoka nshya zibungabunga ibidukikije zazanywe n’Ikigo Car Car BABA. Izi modoka zigezweho zikoresha amashanyarazi, zigakoresha amavuta make, kandi zikaba ziri ku giciro cyorohereye abashaka gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Bwenge Theobald, uhagarariye iki kigo gicuruza izi modoka mu Rwanda, yavuze ko ari imodoka nshya zakozwe mu mwaka wa 2025, zitarakora ikilometero na kimwe, kandi zifasha nyirazo kwizigamira.
Yagize ati:“Izi modoka ni agashya, zinywa litiro 5 gusa ku birometero 100. Zifite ikoranabuhanga rihambaye rifasha umushoferi kugendera mu muhanda nta nkomyi, kuko zifite uburyo bwo kwifasha mu kugenzura inzira mu buryo bworoshye kandi byihuse.”
Yongeyeho ko izi modoka zifite uburyo butatu bwo kugenda mu mihanda irambuye, iyo mu mijyi ndetse n’iyo mu cyaro. Kuri ubu zigura miliyoni 50 Frw muri MINI-EXPO 2025, mu gihe mu bihe bisanzwe zaguraga miliyoni 55 Frw. Muri icyo giciro harimo ubwishingizi (aluminium), garanti y’imyaka itanu ndetse n’ubufasha bwo kuzitaho no kuzikanika.
Bwenge Theobald uhagarariye Car Car Baba
Theobald yavuze ko bakomeje kwagura ibikorwa, kuko uretse i Kigali na Rubavu, ubu bagiye no gufungura iduka i Musanze, kandi bateganya ko mu gihe kiri imbere imodoka za Car Car BABA zizajya ziteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye iki gikorwa, avuga ko ari amahirwe akomeye ku baturage b’iyi ntara.
Yagize ati:“Twishimiye ko iki kigo cyahisemo kwegera abaturage bacu. Tugiye gufatanya nabo kugira ngo babone aho bakorera neza mu Ntara y’Amajyaruguru, bityo abaturage bacu babashe kubona izi modoka zigezweho.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru (PSF), Karegeya Appolinaire, yashimangiye ko bizafasha mu iterambere ry’akarere ka Musanze.
Karegeya Appolinaire Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’amajyaruguru
Yagize ati:“Umujyi wa Musanze ugenda utera imbere. Abaturage bakeneye imodoka nziza kandi zigezweho, kandi kuba Car Car BABA ije kubegera, ni amahirwe akomeye. Turifuza ko izimodoka zigira aho zikorera mu ntara yacu, kuko twiyemeje kuhashaka.”
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abashoramari bagera kuri 140 baturutse mu bihugu by’Afurika n’i Burayi, rikazamara iminsi 12. Ryitabiriwe n’abashakashatsi, abanyabugeni, abikorera, ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza, ndetse n’abandi bafite inyota yo kubona udushya.
Kuri ubu, ushaka kubona izi modoka ashobora guhamagara kuri Tel: +250 788 604 328 kugira ngo azibone mu buryo bwihuse.