Musanze: Myhill Eco-Lodge, hoteli ituje ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo
Mu karere ka Musanze, ahazwiho kuba umutima w’ubukerarugendo mu Rwanda, hari hoteli idasanzwe ikomeje gufata imitima ya benshi.
My Hill Eco-Lodge. Iyi hoteli iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, ahantu hatuje kandi heza, hihariye mu kwerekana ubwiza bw’ikirere cy’akarere k’ikigali k’imisozi miremire.
Myhill Eco-Lodge ni imwe mu mahoteli make yubatswe mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije, aho buri kintu cyatekerejwe mu kurinda ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye. Aha, umushyitsi araruhuka, ariko akanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Muri Eco -Lodge ni ahantu harangwa n’amahumbezi
Hoteli ifite amacumbi atandukanye, ateye neza kandi agizwe n’ibikoresho byose byorohereza abayigana. Ibiribwa bitangwa hano byiganjemo ibyo mu karere, bitunganywa mu buryo bugezweho kandi bigahaza abashyitsi baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
Iradukunda Yves, Umuyobozi wa Myhill Eco-Lodge, avuga ko abashyitsi bayo bakunda uburyo hoteli yubatswe n’uburyo bakirwa neza
Yagize ati:“Abasaga 90% by’abashyitsi bacu ni abanyamahanga baje gusura Musanze n’ibirunga. Aho batubwira ko bahasanga ituzo, ubwiza bw’amacumbi n’uburyo babasha kubona serivisi nziza mu buryo bubanyuze. Intego yacu ni ukwakira abakerarugendo neza kandi tugateza imbere ubukerarugendo burambye.”
Myhill-Eco-Lodge yakira abayigana bose
Uretse kuba ahantu ho kuruhukira, Myhill Eco-Lodge inatanga serivisi zifasha abakerarugendo gutembera no gusura ibyiza bitatse Musanze, birimo ingagi, ibirunga, hamwe n’ibindi bikurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose.
Kuva mu mujyi wa Musanze kugera kuri Myhill Eco-Lodge bifata iminota 30 gusa mu modoka. Ni ahantu hagerwaho byoroshye, kandi uhagana wese asanga hoteli ifite ibyiza byose umuntu yakwifuza mu rugendo rwo kuruhuka cyangwa mu kazi.
Kimwe mu byumba bya Hoteli Myhill
Abasuye iyi hoteli bavuga ko ari ahantu haryoheye umutima nk’uko Hakim umwe mu banyamerika uhertse kuhasura muri Nyakanga 2025 abivuga
Ibitanda byo muri Myhill Eco-Lodge byubahiriza ibidukikije
Yagize ati:“Ni ahantu hatuje kandi heza ku buryo umuntu asubizwamo imbaraga.Ubwiza bw’ikiyaga cya Rugondo bukomatanyije n’uburyo hoteli yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, bituma umuntu yiyumva nk’iwabo.”
Ku bashaka gusura cyangwa gukoresha serivisi za Myhill Eco-Lodge, mushobora guhamagara kuri
+250 788 572697
Kwicara ahantu hameze nez ni inshingano ya Myhill Eco-Lodge
My Hill Eco-Lodge – Aho ituzo n’ubwiza bw’ikirere bihurira.