Musanze: Dusingizimana yatemaguye insina z’ababyeyi be, kubera isindwe
Mu Mudugudu wa Cyivugiza, Akagari ka Ruyumba mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, hari inkuru itangaje ubwo Dusingizimana Emmanuel, umusore w’imyaka 20, yatemaguye insina z’ababyeyi be bikekwa ko yabitewe n’ubusinzi bukabije.
Umwe mu baturanyi b’uyu musore, yabwiye www.rwandayacu.com ko Dusingizimana akunze kunywa inzoga zitandukanye, cyane cyane iz’inkorano, ndetse hari amakuru avuga ko anywa n’urumogi kimwe n’itabi.
Yagize ati:“Uyu musore tumubona asinda kenshi, akitwara nabi mu rugo iwabo ndetse no mu baturanyi. Twagerageje kumugira inama inshuro nyinshi, ariko ntabwo yahindutse. Ibyo yakoze ni ikosa rikomeye ku rubyiruko rwacu, kuko ibisindisha birangiza ejo hazaza h’umuntu n’umuryango muri rusange.”
Izi mpanuka zishingiye ku businzi ntizisanzwe muri aka gace, aho uburere bw’urubyiruko hamwe no kubura amahirwe yo gukora ibikorwa byubaka bakomeje kugaragara nk’ikibazo gikomeye.
Dusingizimana yatemaguye insina z’ababyeyi kubera isindwe ze
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano yemeza ko Dusingizimana yasindiye ahitwa Ruyumbu, agarutse mu rugo atangira gutongana no gukubita ababyeyi be abasohora mu nzu , nyuma yaho yerekeje mu murima w’ababyeyi atema insina 25. Abaturage bahise bafatanya n’irondo ry’Umudugudu kumufata, bamugeza kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkotsi aho afungiye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yagaragaje ko ubusinzi bukabije ari imwe mu ntandaro z’ibibazo by’urugomo mu ngo no mu baturage muri rusange.
Yagize ati:“Ubusinzi butera amakimbirane, buteza umutekano muke ndetse bukanangiza ejo hazaza h’urubyiruko. Turasaba ababyeyi, abayobozi n’inzego z’ibanze gukorera hamwe mu gufasha urubyiruko kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge byose.”
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko ibibazo nk’ibi bigomba gufatirwa ingamba zirimo ubujyanama ku bagize imiryango, amahugurwa ku rubyiruko, ndetse no gushyiraho gahunda z’imyidagaduro n’imirimo ibafasha kwirinda ibisindisha.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ingingo ya 177, umuntu wese wangije imyaka iri mu murima cyangwa ku butaka bw’abandi ku bushake ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), cyangwa ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na 1,000,000 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano