Burera: Abaturiye santere ya Kanyirarebe babangamiwe no kuba nta huzanzira rya telefone
Abaturage bo muri santere y’ubucuruzi ya Kanyirarebe iherereye mu Kagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga, bavuga ko kutagira ihuzanzira rya telefone bibateza igihombo.
Abo baturage batuye munsi y’ikirunga cya Muhabura, bavuga ko kwitaba telefone bibasaba kujya muri santere y’ubucuruzi ya Gahunga cyangwa se ku biro by’Umurenge wa Rugarama, ikindi ngo ni uko bamwe mu baturage iyo bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi harimo ubuhinzi bahitamo gusiga telefone zabo mu ngo.
Umwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com witwa Mukankundiye Eugenie yagize ati: “Nk’ubu twebwe dufite za telefone ariko kubona ihuzanzira ni ikibazo, hari abaduhamagara bakatubura na twe guhamagara ni ikibazo gikomeye cyane, ibi biterwa nuko hano hafi nta minara ihari, kugira ngo tubashe guhamagara hari bamwe burira ibiti, abandi bagakora urugendo rurerure tujya gushaka ihuzanzira nko ku Murenge wa Gahunga.”
Hari bamwe muri abo baturage bavuga ko bahitamo gusiga telefone zabo mu ngo nk’uko Kamana Jean Baptiste abivuga.
Yagize ati : “Kuri ubu ntabwo nakubwira ngo najyana telefone mu murima hano munsi ya Muhabura, ntacyo nayikoresha keretse ngiye kureberaho amasaha, kuba nta huzanzira rihari biduteza igihombo gikomeye cyane kuko nk’ubu byose uzi ko bikorerwa mu ikoranabuhanga, ntabwo nasarura ibirayi ngo mbashe kuvugana n’umuguzi, bishobora kurara mu murima, kugira ngo mbigereho bisaba gukora ingendo njya guhura n’umukiliya, twifuza ko twahabwa iminara hano hafi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Solina, avuga ko bagiye gukorana kuri iki kibazo baganiraho n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Iki kibazo cyo kuri Kanyirarebe tugiye kugikurikirana kuko muri iyi minsi ikoranabuhanga ni ho ubuzima bwubakiye muri iyi si, gukoresha ikoranabuhanga utagira internet, ngo umuturage ashobore kuba yahamagara cyangwa ahamagarwe ni ikibazo, ubu tugiye kubiganiraho n’inzego bireba kugira ngo abatuye muri kariya gace babone ihuzanzira.”
Kuba nta huzanzira muri kariya gace kose ko munsi y’ikirunga cya Muhabura, ngo bituma bamwe mu rubyiruko batagera ku ikoranabuhanga cyangwa se ngo babashe kuba bamenya amakuru babashe gushaka akazi binyuze mu ikoranabuhanga, ikindi muri rusange ni uko abahinzi cyane ab’ibirayi hari ubwo bakura ibirayi byabo bikarara mu murima kubera ko haba habaye ikibazo mu itumanaho kugira ngo barangire abakiliya aho baza kubipakira.