Green Party yinjiye mu myiteguro y’amatora ya 2029
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryatangaje ko rigiye kongera imbaraga mu bukangurambaga mu gihugu hose, mu rwego rwo kwagura umubare w’abarwanashyaka no kwitegura guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2029.
Ibi byatangajwe mu nama y’inteko rusange y’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025 , aho hatowe abayobozi bashya kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’intara. Mu byibanzweho harimo kunoza imikorere y’ishyaka n’icyerekezo cyaryo mu kwaguka kugera ku rwego rw’imirenge n’utugari, hagamijwe kugira ishyaka rifite imizi mu baturage.
Umuyobozi w’ishyaka, Dr. Frank Habineza, yavuze ko intego nyamukuru y’iyo kongere yari ugutora abayobozi b’inzego z’ishyaka no gufata ingamba nshya mu rugendo rwo kubaka ishyaka rifite uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Yagize ati:“Turifuza ko mu matora ya 2029 tuzaba dufite abarwanashyaka kugeza ku rwego rw’umudugudu. Twifuza ishyaka rigaragara mu bantu, rifite ibikorwa bifatika kandi rifasha abaturage kubona impinduka mu mibereho yabo.”
Dr.Habineza asaba abarwanashyaka gukomeza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda
Yongeyeho ko ishyaka rishishikariza abarwanashyaka baryo kurangwa n’ubunyangamugayo, gutanga amakuru ku kintu cyose kibangamiye igihugu, cyane cyane ibijyanye no kurengera ibidukikije no kubaka amahoro arambye.
Ingabire Julienne, utuye mu Karere ka Burera, watorewe kuba Visi Perezida w’ishyaka ku rwego rw’intara, yavuze ko yishimira uburyo abagore bahawe ijambo mu miyoborere y’ishyaka.
Yagize ati:“Uyu mwanya mpawe ni ikimenyetso cy’uko umugore ashoboye kandi ashobora kuba igisubizo. Ngiye kuba ijwi ry’abagore bagenzi banjye, mbakangurire kwitinyuka no kugira uruhare mu iterambere.”
Yongeyeho ko ishyaka rya Green Party rikorera mu bwisanzure, ritagira uwo rivangura kandi rifunguriye buri wese ushaka kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Mu bikorwa byagiye bigaragara mu turere dutandukanye, abarwanashyaka ba Green Party bagiye bibumbira mu matsinda yo kurengera ibidukikije, gutera ibiti, gusana amasoko y’amazi no guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’ibidukikije.
Abarwanashyaka bakurikiraga ibiganiro mu mutuzo no gutekereza cyane ku byo barimo kuganirizwaho
Uwimana Théoneste, umwe mu barwanashyaka mu Karere ka Gicumbi, yagize ati:“Ntabwo Green Party ari inama gusa. Ni ishyaka ryamfashije kubona icyerekezo, ubu ndi mu itsinda ry’abahinzi batangiye kweza ku buryo bugaragara. Ibi byatumye nanjye menya ko politiki ishobora guhindura ubuzima bw’umuturage.”
Abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’intara biyemeje kumanuka bagasanga abaturage ku rwego rw’akarere no mu midugudu, babakangurira kwiyubakira ejo hazaza binyuze mu gukorana n’ishyaka. Basabwe kandi kugira uruhare mu gukumira amakimbirane, kwigisha abaturage gusigasira ibidukikije, no kugira ijambo mu bibakorerwa.
Dr. Habineza yashoje asaba abanyarwanda kubaka igihugu no kubungabunga ubumwe bwacyo
Yagize ati:“Green Party irahamagarira urubyiruko, abagore n’abandi bifuza iterambere rirambye kwinjira mu ishyaka. Turashaka kubaka igihugu gifite abaturage bafite ijambo, bakagira uruhare mu myanzuro ibareba.”
Green Party irakataje mu rugendo rwo kwagura ibikorwa byayo mu gihugu hose. Ikomeje kugendera ku ndangagaciro zirimo kurengera ibidukikije, ubwisanzure mu bitekerezo, guteza imbere imibereho myiza n’imiyoborere ishyigikira buri muturage.