Gakenke: Ikusanyirizo ry’amata ryahinduye ubuzima bw’aborozi
Aborozi bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke bavuga ko bishimira ikusanyirizo ry’amata begerejwe ryabahinduriye ubuzima, rikaba ryarabafashije kubona isoko ryizewe kandi ku giciro gishimishije, bamwe bakaboneramo n’imirimo ibateza imbere.
Iryo kusanyirizo, riherereye mu Murenge wa Ruli ryitwa Musasa Dairy, rifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 5 000 z’amata ku munsi, ryubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imishinga mito n’iciriritse (BDF).
Aborozi batangaza ko kuva ryatangira gukora, igiciro cya litiro y’amata cyavuye ku mafaranga 150 kigera kuri 400 Frw, bikabafasha kwiteza imbere.
Aborozi bavuga ko mbere amata bayagurishaga mu maresitora ku giciro cyashyirwagaho n’abaguzi, aho litiro y’amata yagurwaga ku mafaranga 100 kugeza kuri 150. Ababaga bafite amata menshi bagahura n’imbogamizi zo kuyageza ku masoko nk’iry’i Musanze, bigatuma bagurisha ku giciro cyo hasi.
Nyiransabimana Florence, umwe mu borozi bo mu Murenge wa Ruli, avuga ko mbere amata yabo yazaga gutwarwa n’abacuruzi bayaguraga ku giciro gito, nyamara bo badafite ubushobozi bwo kuyajyana kure.
Yagize ati: “Amata twajyaga kuyagurisha mu maresitora cyangwa akaza gufatwa n’abacuruzi bakayajyana i Musanze, bakayagura ku giciro gito kubera ko tudashobora kuyagezayo ubwacu. Ariko ubu ikusanyirizo ryegerejwe abaturage, baraza bagatwara amata ku gihe. Litiro bayigura 400, kandi baratwishyura neza. Njye mbona ibihumbi 60 ku kwezi, bikamfasha kwishyurira abana ishuri.”
Mwumvaneza Valence, wo mu Murenge wa Muhondo, avuga ko yateye intambwe ikomeye nyuma yo kugurisha amata ye ku ikusanyirizo, abasha kwizigamira abinyujije mu matsinda.
Yagize ati: “Nabonaga amata menshi ariko sinayabyazaga inyungu. Narayanywaga, andi nkayaha abaturanyi, nkajyana ayasigaye ku isoko nta nyungu. Ubu ndimo kubona ibihumbi 80 buri kwezi, kuko mbona litiro 12 ku munsi. Naguze indi nka ya kijyambere ifite agaciro ka 900 000 Frw. Ndashimira abatekereje iri kusanyirizo.”
Uretse aborozi, n’urubyiruko rwinshi rwabonye amahirwe y’akazi. Bikorimana Emmanuel, wo mu Murenge wa Coko, akora ku ikusanyirizo nk’umucunda, yavuze ko byamuhinduriye ubuzima.
Yagize ati: “Twari dufite ubumenyi ariko nta kazi. Ubu ndi umucunda, nzi gupima amata, kuyatunganya no kuyabika neza. Binyinjiriza amafaranga, kandi mfasha umuryango wanjye. Hari igihe ninjiza ibihumbi 130 ku kwezi.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imishinga mito n’iciriritse (BDF) cyatanze inkunga ya miliyoni 99 Frw mu gufasha Koperative y’aborozi ba Gakenke gutangiza ikusanyirizo.
Vincent Munyeshyaka, Umuyobozi Mukuru wa BDF, avuga ngo iyo nkunga yashyizwe mu bikoresho birimo imodoka zitwara amata, imashini zipima ubuziranenge, frigo, n’ibindi bikenerwa mu gutunganya amata.
Yagize ati: “Twashakaga gufasha abaturage kubona aho bacururiza umusaruro wabo w’amata ku buryo bwiza kandi bwunguka. Ubu ubucuruzi buragenda neza, kandi aborozi babibonyemo inyungu rwose barunguka.”
Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, avuga ko iri kusanyirizo rije rikemura ikibazo cy’amata yajyaga abapfira ubusa kandi rikanafasha mu guhanga imirimo cyane ku rubyiruko.
Yagize ati: “Intego ni ukongerera agaciro umusaruro w’aborozi. Amata ubu agera ku isoko afite ubuziranenge. Abacunda benshi ni urubyiruko. Ibyo bigaragaza ko hari iterambere rigamije gufasha abaturage. Turasaba aborozi kutagurisha amata mu buryo bwa magendu, no kwita ku bworozi bwabo.”
Kugeza ubu mu Karere ka Gakenke habarurwa inka 72 323, muri zo 19 798 zatanzwe muri gahunda ya Girinka. Inka zikamwa litiro 13 325, hakaba hari amakusanyirizo 7 y’amata.