Burera: Imfura za Morning Stars Academy zasoje icyiciro cy’incuke ku nshuro ya mbere
Yanditswe na rwandayacu.com
Ku wa 25 Kamena 2025, ishuri ry’incuke Morning Stars Academy ryanditse amateka mashya ubwo ryizihizaga isozwa ry’icyiciro cy’incuke (Top Class) ku nshuro ya mbere, mu birori byabereye aho ishuri riherereye mu kagace ka Kukanyirebe, umurenge wa Gahunga, Akarere ka Burera.
Ababyeyi bashimishwa n’umusaruro bakura ku ishuri
Ni umuhango witabiriwe n’ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze,abarimu n’abaturage batandukanye, wagaragayemo ibyishimo, imbyino, imivugo, udukino tw’abana, n’ibikorwa byerekana urwego bagezeho mu myigire no mu burere.
Ababyeyi bemeje ko iri shuri ari igisubizo ku burere bw’abana babo. Maniraguha Ladislas, wavuze mu izina ry’ababyeyi barerera kuri iri shuri, yavuze ko iri shuri ryoroheje ingendo ku banyeshuri n’ababyeyi babajyana kwiga ku bigo bya kure ikindi ni uko iri shuri ryatanze akazi
Yagize ati:“Twajyaga dutinya urugendo abana bato bakoraga bajya i Musanze kwiga. Ariko ubu bafite ishuri hafi, ryiza, ryigisha neza kandi rifite umutekano. Morning Stars Academy yadukijije impungenge, twagiraga ngo abana bacu bazagwa mu migezi bava kwiga kure.”
Hatanzwe impamyabumenyi n’ishimo
Iri shuri ryashinzwe hagamijwe kwegereza uburezi bwiza abana bo mu gace ka Gahunga, by’umwihariko kurwanya ikibazo cyo kuva mu ishuri kwa bamwe mu bana batabashaga gukora ingendo ndende.
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko intego ari ugutanga uburezi bufite ireme, burangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda n’iya gikristo, nk’uko Umuyobozi waryo Jose Nzayisenga abivuga.
Yagize ati:“Twifuza ko buri mwana wo muri aka gace agira amahirwe yo kwiga neza, mu buryo bujyanye n’igihe. Dufite abarimu b’inzobere, uburyo bw’imyigishirize bugezweho, n’aho kwigira heza kandi hatekanye. Turasaba ababyeyi bose kuzana abana babo, kuko iri shuri ryabubakiwe.”
Umuyobozi w’ishuri ry’incuke Morning Stars Academy Jose Nzayisenga
Yongeyeho ko bafite icyizere ko umwaka utaha w’amashuri uzatangira bari kwakira abana benshi, bityo uburezi bugahabwa umwanya wihariye mu iterambere ry’ako gace.
Mu gihe gito rimaze, Morning Stars Academy imaze kugira abanyeshuri b’incuke 120, mu gihe abasoje icyiciro cya Top Class bagera 40. Ni ishimwe ryihariye ku bufatanye bw’ababyeyi, abarimu n’ubuyobozi.
Umwe mu babyeyi baharerera Nyiraguhirwa Beatrice “Ibi ni ibimenyetso simusiga ko n’uburezi mu cyaro bushoboka. Iterambere rishoboka iyo dufatanyije.”
Ishuri Morning Stars Academy riramenyesha ababyeyi ko kwiyandikisha ku mwaka w’amashuri utaha byatangiye, rikaba ryiteguye kwakira abana bato mu byiciro byose by’amashuri y’incuke. Ni amahirwe adasanzwe ku babyeyi bifuza uburezi bufite ireme, umutekano, uburere n’indangagaciro zubaka umwana.
“Morning Stars Academy – Uburere n’uburezi bitangirira hano.”