Musanze: Ntwali afite intego yo kwambika abanyarwanda babyifuza imyenda myiza ya Siporo
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Ntwari Eric ni umunyarwanda uhagarariye uruganda rwa Masita mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko intego ye ari uko buri wese wifuza kwambara umwenda mwiza wa siporo , n’undi wese wifuza rakosete nziza azakomeza kubimugezaho kuko ngo yemeye gushoramo imari agamije gufasha buri wese wifuza umwenda mwiza wa sikoro
Uyu mugabo uzwi nka Doctor kubera mko yakoranaga na Musanze FC, ari umuvuzi w’iyi kipe , akaza no kiujya mu bihugu biytandukanye mu bihe bikomeye nko mu gihe icyorezo cya Ebola cyavuzaga ubuhuha , ariko njye mu bihe binyuranye byo mu biruhuko ku kazi nari ndimo hanze najyaga kongera ubumenyi ni bwo nahisemo kuba Brand Ambassador w’uruganda rwa Masita mu Rwanda agamije gutanga umusanzu we muri siporo.
Yagize ati: “Niyemeje gutanga umusanzu wanjye mfasha amakipe yo mu Rwanda kubona umwambaro bitewe n’ubushobozi bwawo kandi amakipe menshi hano mu Rwanda arimo Musanze FC, Etincelles , Mukura , Kiyovu, Amagaju n’andi menshi”.
Akomeza agira ati: “Ibi rero ni byo byatumye negera n’ikipe y’igihugu amavubi kugeza ubwo ari uruganda Masta mpagarariye rwambika ikipe y’igihugu cyacu Amavubi kandi ngira ngo mujya mu bibona kuri stade Amahoro ndetse mu minsi iri imbere hari n’amakipe turatangira gukorana akomeye hano mu Rwanda, tubambika umwambaro w’umwimerere.”
Ntwali Eric uhagarariye Masita avuga ko amarembo akinguye ariko kani ngo bagiye gushyira imbaraga mu gukorana n’ibigo by’amashuri
Yagize ati: “Twifuza no gukomeza kwambika urubyiruko cyane cyane duhereye mu bigo by’amashuri bibyifuza aho dufute ubushobozi bwo gukorera umwana, Urukweto, Igikapu n’imyambaro byose bya Masita kugira ngo dukomeze kwimakaza ko Abanyarwanda baba Smart”.
Ntwari aganira n’itangazamakuru yihanangirije abatubuzi mu mwambaro wa Masta ko bazabihanirwa nibafatwa.
Gusa utu muyobozi ntabura kunenga abakomeje gupirata ibikoresho n’umwambaro w’uruganda rwa Masta.
Yagize ati: “ Nk’ubu hari umwambaro turimo gutegurira amavubi, ariko bamwe babonye uburyo twawukoreye igishushanyo bahita bawupirata, ibi rero ntabwo bikwiye kuko mu minsi mike uzafatirwa muri ibi bikorwa azabiryozwa n’amategeko”.
Uruganda Masta ruhagarariwe na Ntwari Eric, ngo rufite gahunda yo gukora umwambaro ngo ku buryo igiciro gishobora no kugera ku bihumbi 20 bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.
Uwakenera kuvugisha Ntwari Eric yahamagara kuri +250788500814.