Amakuru

Gakenke:Batewe impungenge n’abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31;abakozi n’abaganga bo ku bitaro bya Gatonde bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ndetse n’abaturage baho bavuga ko bakomeza gushengurwa n’abakomeje guhembera no kurangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hashyizwe indabyo ku rwibutso rw’abajubunywe mu mugezi wa Mukungwa bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwari bwitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi bo kuri ibi bitaro bya Gatonde, bwashimangiye ko butazihanganira abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime  Francois abivuga.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndanenga bamwe mu bari abaganga n’abakozi bo kuri ibi bitaro, bagize uruhare mu kwica no kwicisha bagenzi babo bakorana, ikindi ni ukubona hari bamwe mu bakomeje kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside aho mu gihe twatangiraga icyunamo twibuka ku nshuro ya 31, hari umugabo wagiye mu myaka y’uwarokotse Jenoside akamurandurira ibiti byari bishingiriye  ibishyimbo ndetse akanamwangiriza imyaka, ibi tuzakomeza kubirwanya” .

Hashyizwe indabyo ku rwibutso rw’abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa

Akomeza avuga ko ingamba bashe nk’Akarere ari ugukomeza kwigisha abaturage ko ingengabiterezo ari mbi kandi ko ababikora bagenda bakurikiranwa

Yagize ati: “Abahohoteye uwarokotse Jenoside yangirizwa imyaka ye abakekwa uko ari bane kuri ubu bashyikirijwe ubutabera, tuzakomeza kandi gushakisha amakuru y’ababa bakihishe kandi barakoze Jenoside, bashyikirizwe ubutabera”.

Mukankusi Virginie na we ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nawe ashimangira ko ingengabitekerezo kuri bamwe mu baturage ba Gakenke hari aho ikigaragara

Yagize ati: “Hari bamwe bakomeje kugaragaraho ingengabitekerezo, nk’ubu hari abo duhura bakatubwira ngo Leta yaradukijije itwubakira inzu, iduha inka, abandi bakatubwira amagambo asesereza, twe twumva tubakunze ariko bo ubona inzira ikiri ndende, ejobundi mu Kamina aho ntuye hari uwabwiye uwarokotse ngo mbese bamusigiye iki na we kuki batamwishe, gusa dushima ko Leta yacu ikomeje kugerageza kubanisha abanyarwanda”.

Hashyizwe indabyo mu mugezi wa Mukungwa mu rwego rwo guha icyubahiro abajubunywemo bazira Jenoside.

Mu kwibuka Abari abakozi abaganga n’abandi biciwe mu bitaro bya Gatonde hashyizwe indabyo mu mugezi wa Mukungwa mu rwego rwo guha icyubahiro abajugunywemo baturutse mu cyahoze ari amakomini ya Gatonde, Ndusu, Kigombe  Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde Dr Dukundane Dieudonné, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside ari inshingano ya buri Munyarwanda ariko nanone anenga abaganga bijanditse muri Jenoside

Yagize ati:“Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu kuko bituma turushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, dore ko muri twe harimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside. Rero tuyashingiraho turwanya icyatandukanya Abanyarwanda, bikanadufasha kwimakaza ubunyarwanda nk’isano iduhuza, kandi tukunguka imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gusigasira amahoro dufite ubungubu”.

Hibutswe abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa

Ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri ku mugezi wa mUkungwa kuri ubu imibare igaragaza ko abajubunywemo hamaze kuboneka amazina 30, ariko abarokotse bo bavuga ko bamwe mu bakoze Jenoside n’abaturanyi babo bakomeje kwinangira mu gutanga amakuru y’aho indi mibiri yaba iri.

Imibare igaragaza ko mu gihe  u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 mu minsi 7 hagaragaye ibyaha bigera kuri 82, mu gihe umwaka ushize wa 2024, hagaragaye ibyaha 52, ibintu bigenda bigaragaza ko ingengabitekerezo ikiriho.