Amakuru

Musanze:Ahora yangirizwa imitungo azira ko ari umukorerabushake mu rubyiruko

Yanditswe na Rwandayacu.com

Igirimbabazi Therese ni umukorerabushake mu rubyiruko (Youth Volontiers) , Akarere ka Musanze , Umurenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, umudugudu wa Rubindi, avuga ko aho yangirizwa imitungo ariko we akeka ko azira ubunyangamugayo bwe.

Uyu muturage avuga ko mu myaka ibiri ishize bamutemeye insina umurima wose none ku wa 21 Mata 2025 abagizi ba nabi baraje bamutemera inka mu kiraro bayikubise imihoro itatu mu gahanga ndetse bayica imitsi y’amaguru birumvikana yavuye amaraso ayishiramo irapfa.

Igirimbazi Therese yashakanye  Dukuzumuremyi Didier , yagize ati: “Hano rwose ,kuva najya mu bukorerabushake ibihaze n’abagizi ba nabi iyo hagize agakoma bagafatwa bavuga ko ari njye utanga amakuru, uretse nabyiyemeje ntazahishira ikibi , ubwo ntihabura ikintu cyanjye bangiza, ubushize bantemeye ari zisaga 50 z’urutoki, bazimaraho, ukekwa yarafashwe arafungwa bimuviramo kwimuka ahunga ino”.

Ati: “Mu ijoro ryo ku wa 21 Mata 2025, nabwo bongeye kudutera twumvise abantu bari inyuma y’inzu mu gihe cya sa cyenda  z’ijoro, turebeye mu madirishya dusanga ari 3 bipfutse mu maso, twatabaje baragenda , abaturanyi bahageze basanga inka bayitemye mu maso no ku maguru y’inyuma”.

Igirimbabazi akomeza avuga ko iryo hohoterwa abona riterwa muri rusange ni uko ari Umukorerabushake b’urubyiruko , ariko kuri we ngo ntabwo azatezuka gukomeza gukunda igihugu no kugikorera kandi ngo nta bwoba afite kuko yizeye igihugu kizakomeza kumubungabungira umutekano kandi yizeye ko azashumbushwa

Yagize ati: “Nkeka ko banziza ko ndi umukorerabushake kuko ibisambo bikunze kuvuga ko aritwe dutanga amakuru ku ngeso mbi baba bafite, kubera ko iyi yari inka yo muri Gahunda ya Girinka nahawe na Perezida ndifuza ko bazanshumbusha, kandi ngasaba ko abo iki kicyaha cyazahama yabihanirwa”.

Inka ya Igirimbabazi bayitemye mu maso n’amazuru

Umwe mu baturanyi Igiribambe  witwa Mukarurangwa Belancile yagize ati: “Ibintu bari gukorera umuryango wa Dukuzumuremyi muri iyi minsi biduteye ubwoba cyane nk’uko babibabwiye ubushize braje batema insina ze, twe dukeka ko yaba ari uko ari umuyobozi cyangwa se ubugizi bwa nabi busanzwe, natwe twamenyeko inka ye bayigiriye nabi ari uko dutabajwe nijoro, twifuza ahubwo ko ibi bintu hakurikiranwa ababikoze ndetse agashumbushwa”.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco nawe ahamya ko amakuru yo kuba hari umuturage wo mu  Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara bakizi , ndetse ko hari gukorwa iperereza cyane ko abakekwa bagera kuri 4 bamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.

Yagize ati: “ Ikibazo twakimenye ndetse harimo gukorwa iperereza hamaze gufatwa abagera kuri 4 bakekwaho muba batemye inka ya Dukuzumuremyi; ndetse kuri ubu bacumbikiwe kuri Station ya Polisi ikorera ku Murenge wa Nkotsi”.

Uyu Muvugizi wa Polisi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iburira buri wese wishora mu bikorwa by’urugomo ko uzabifatirwamo azahanwa hakurikijwe amategeko, kandi ko Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu bikorewa byo kurwanya abakora ubugizi bwa nabi harimo gutema insina , imyaka ndetse n’amatungo.

Abagizi ba nabi batemye inka ya Igiribambe imitsi y’amaguru ibura uko ihagarara

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengiyumva Claudien na we avuga ko amakuru yo muba inkay’uyu muturage koko yatemwe kuri ubu ngo bakaba basaba ko iperereza rikorwa kugira ngo uwatemye iriya nka ayiriha

Yagize ati: “Turimo gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo hamenyekane uwishe iyo nka;kuba Dukuzumuremyi we avuga ko azira ko umugire we ari umukorerabushake akaba ariyo mpamvu iriya nka yatemwe twamusaba gukomeza gutanga amakuru hagakurikiranywa abo akeka, ikindi ni uko twiteguye nk’ubuyobozi haramutse hatamenyekanye uwayishe kumushumbusha kugira ngo adakomeza kuzimya igicaniro”.

Muri iyi minsi mirenge ya Nkotsi na Muko hari kuvugwa itemwa ry’insina n’inka, ibintu bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage ndetse n’igihombo ubuyobozi buhumuriza abaturage ko abakora amakosa nk’ayo bazabihanirwa kandi abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe.