Musanze: Mu masomo Wisdom School itanga harimo no gutoza umwana kuzakorera igihugu cyamubyaye
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Wisdom Shool ni ishuri rizwiho gutanga ubumenyi n’uburere biganisha kukumenya kwihangira umurimo no gufasha umwana ejo hazaza, ariko byakarusho ni ugutegura umwana ku buryo akura azi ibibazo by’igihugu cye ndetse noi kumenya jkubishakira igisubizo.
Wisdom School nk’ikigo kizwiho kuba ku isonga mu gutanga uburerere bwiza, kumenyekanisha igihugu cy’u Rwanda aho cyakunze kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu bihugu by’Amerika , Uburayi na Aziya kubera amarushanwa anyuranye mu ikoranabuhanga mu ndimi z’inyuranye nk’igishinwa noneho kuri ubu ku bufatanye n’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba iri mu marushanwa yo kumenyereza umwana kumenya gushaka ibisubizo bye bwite n’iby’igihugu cye batoza umwana kumenya kuvugira mu ruhame.
Abanyeshuri bo muri Kenya bishimiye kuba mu Rwanda kuko bahasanze urukundo
Ni kuri iyo mpamvu kuri iri ishuri rya Wisdom School na Kasarani Group yo mu gihugu cya Kenya habereye amarushanwa, Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School Nduwayesu Elie yabwiye rwandayacu.com ko iki gikorwa cy’ibiganiro mpaka bagera kuri 415 bose hamwe.
Yagize ati: “ Impamvu y’ibi biganiro ni ukugirango y’iki gikorwa ni mu rwego rwo gutegura abana bacu gusobanukirwa n’ibibazo Afrika ifite bakiri abana bato igihe cyose umubajije akaba ashobora gutanga igitekerezo cyane cyane ko tuba tubategurira kuba abayobozi b’igihe kiri imbere, twizeye ko ibi biganiro mpaka abana bacu bazagira bizatuma bagira ubutwari igihe cyose bazasabwa kugira icyo basobanura ku gihugu cyabo”.
Nduwayesu Elie asanga umwana akwiye gukora azi kwishakamo ibisubizo
Nduwayesu Elie akomeza avuga ko Afrika amaherezo igomba kuba imwe ngo kuko ikomeje gutandukana , ibihugu ntuibigire gahunda imwe
Yagize ati: “Afrika itabaye imwe , aba bana dufute nabo ntaho bazaba bari mu minsi iri imbere, kuko yagize ibibazo igihe kirekire , ariko igihe kirageze ngo rusobanukirwe n’ibibazo kandi nabo batange ibitekerezo uburyo byakemuka.
Yagize ati: “Aba banyeshuri baganira mu cyongereza ni no mu rwego rwo gufasha abana bacu bamenya ururimi , bashobora kwisobanura ku buryo no ku rwego mpuzamahanga bashobora kubikora, aya marushanwa azadusigira imyiteguro ihagije kuri Wisdom School ndetse no ku yandi mashuri dushobora kuzatumira ,ku mu kwezi kwa Munani 2025, hari ibihugu bimaze kwemeza ko bizaza ini muri ibyo biganiro bizaba bigera kuri 15”.
Abana bari muri ibi biganiro mpaka ni abio mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ndetse n’abo mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye bikaba byitezweho ko umwana akura ashobora kwisbanura ndetse n’igihe cyoseaganiriye n’abandi akabona hari aho bimugora akajya gusoma cyane akora ubushakashatsi kuko ni ngombwa gukoresha ubwonko bukiri buto.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro mpaka harimo Rick Arman wo ku ishuri rya Kasaro Group yavuze ko ibiganiro barimo bituma basangira imico kandi baubaka ubumwe
Ric Arma wo muri Kenya Kasarani Group
Yagize ati: “kuba duhurira mu biganiro nk’ibi bituma ubwacu tumenyana tukungurana ibitekerezo , ibi kandi bituma tumenya neza neza ururimi rw’icyongereza ndetse twumva ko ibibazo by’Afrika ari ibyacu tugomba kubibonera ibisubizo mu minsi iri imbere, nashimishijwe ni uko umujyi wa Kigali ukeye ibi nibyo nifuriza Nairobi umunsi umwe ko nawo uzaba urangwamo isuku”.
Tselot Mesfin nawe wo kuri Kasara Group avuga ko ibi biganiro mpaka bituma basobanukirwa neza neza ibyiza byo kuba mu minsi iri imbere yaba imwe bizaba ari ibintu by’iterambere.
Yagize ati: “Rwose Afrika bayiciyemo amacakubiri igihe kirekire kugeza ubu na bwo nta bumwe igira, gusa ntekereza ko buhoro buhoro Afrika nayo izakanguka ikumva ko ubumwe bwayo ari ryo shema ryayo”.
Tselot Mesfin nawe wo kuri Kasara Group
Itangirubuntu wiga kuri Wisdom School we avuga ko biriya biganira yakuyemo amasomo menshi
Itangirubuntu we asanga ibiganiro nka biriya bibategurira kuzaba abayobozi b’ejo
Yagize ati: “Namenye kuvugira mu ruhame, kandi bizamfasha ni mu yandi marushanwa nzajyamo kimwe no mu bizamini, namenye ko urubyiruko dukwiye kumenya ibibazi by’Afrika, harimo abana bacikiriza amashuri, abatwara inda bakiri bato n’ibindi , gusangira umuco n’aba banyeshuri bituma nshobora no kujya gushakirayo akazi kuko ubu mpakuye inshuti, twifuza Afrika izira amasasu n’umwiryane kandi birashoboka n’ubwo ari urugendo rurerure”.
Umwana wo kuri Wisdom School aba azi gutekereza cyane
Muri aba banyeshuri bitabiriye ibi biganiro mpaka uko ari Abanyarwana n’Abo muri Kenya bose hamwe ni 415, harimo abo muri Wisdomn School 145 bavuye mu mashuri yayo yose yo mu Rwanda.