Amakuru

Musanze: Umuturage yasanze bamutemeye insina mu mirima igera kuri ine

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY

Nsengiyumva Justin wo mu murenge wa Nkotsi, Akagari ka Mubago, Umudugudu wa Buhamo,  Akarere ka Musanze, avuga ko ababajwe no kuba yarabyutse agasanga insina ze yari yarateye mu mirima igera kuri ine nk’umushinga yari yarateguye  bazararitse, ibintu avuga ko ari igihombo kinini kuri we.

Uyu mugabo Nsengiyumva avuga ko abagizi ba nabi bamuteje igihombo batema ziriya nsina zari zishigaje igihe cy ‘amezi 2 ngo zitangira kumuha umusaruro ngo kuko muri Kamena 2025 insina ze hafi ya zoze zari kuba zifite ibitoki , gusa ni ubwo byagenze gutyo ntabura kugira abo akeka ndetse agasaba inzego bireba ko zamufasha kubona ubutabera.

Nsengiyumva yagize ati : «  Nabyutse nsanga insina zanjye n’ibiti bya gereveriya byari mu mirima yanjye yose nateyemo urutoki nsanga byose babyararitse, sinzi abo bagizi ba nabi abo aribo , ariko njye nkeka umwe mu bagabo tumaze iminsi dushyamiranye , atuye mu murenge duhana imbibe wa Muko ,ndifuza ko ibi bintu byakurikiranwa, kuko mpuye n’igihombo kitari munsi ya miliyoni 10 ».

Insina za Nsengiyumva zashiriye hasi

Umwe mu baturanyi ba Nsengiyumva yagize ati : «  Ibikorwa nk’ibi biragayitse cyane natwe ibi bintu byatuyobeye  kandi ntabwo baherukaga ino, hari ubwo umuntu yarakaranyaga na mugenzi we ukumva ngo batemye imyaka ye ariko gutema insina ziri mu mirima y’umuntu igera kuri 4 twifuza ko ibi bintu byakurikiranwa ufatwa agahanwa”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza amakuru y’iri temwa ry’izi nsina agashimangira ko iperereza rigikomeza , ariko kandi o Plisi y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’abanyabyaha iyo bava bakagera mu Rwanda

Yagize ati ; «  Ikibazo cya Nsengiyumva turakizi rwose, kuri ubu hatangijwe iperereza, hamaze gufatwa umuntu umwe, ukekwaho gutema izo nsina z’urutoke n’ibiti bya gereveriya, uyu rero ukekwa afungiye kuri Polise satasiyo ya Nkotsi, arimo gukorwaho iperereza.

SP Mwiseneza atanga ubutumwa ko Polise y’u Rwanda igira abantu inama abaturage kwirinda ibikorwa nka biriya byo gutema insina , amatungo imyaka bihimura ku bo bafitanye ibibazo.

Yagize ati : « Abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabakemurira ibibazo bakirinda gukora ibyaha nk’ibi by’ubugome ».

Uyu Muvugizi wa Polisi mu  Ntara y’Amajyaruguru, akomeza avuga ko Polisi  y’U Rwanda atizahanganira na gato abakora ibyaha nka biriya by’urugomo mu buryo bunyuranye ngo kuko uzajya afatwa azajya ahanwa n’amategeko kuko ntaho bazahungira.